sangiza abandi

Richmond Lamptey yashimiye APR FC n’abakunzi bayo ku bihe bagiranye

sangiza abandi

Umunye-Ghana Richmond Lamptey yashimiye APR FC n’abakunzi bayo ku bihe byiza bagiranye, mbere y’uko yerekeza mu ikipe nshya yo muri Libya.

Yifashishije urubuga rwa X, kuri uyu wa mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, Richmond Lamptey yashimiye APR FC yise umuryango ndetse n’abakunzi bayo.

Ati “Ku muryango mwiza wa APR FC, urugendo rwanjye muri iyi kipe rurarangiye, ariko sinabura gushimira byimazeyo buri wese, cyane cyane abafana. Kuva ku munsi wa mbere nageraga muri APR FC, mwanyakiranye urukundo n’urugwiro, mwanyeretse ko ndi iwacu.”

Lamptey yerekeje muri Al Ittihad Misurata SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya, nyuma yo kugurwa ibihumbi 50$, arenga miliyoni 70 Frw.

Lamptey yageze muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/2025, gusa ntiyabonye umwanya uhagije wo gukina. Uyu mukinnyi kandi yari mu bakunzwe cyane n’abafana b’iyi kipe kubera imikinire ye.

Mu mwaka Lamptey yari amaze mu Ikipe y’Ingabo nta gitego yigeze atsinda, gusa yegukanye ibikombe bitatu mu mwaka ushize w’imikino.

Ikipe ya Al Ittihad Misurata SC, Lamptey yerekejemo yasoje ku mwanya wa gatatu mu gice cy’Iburengerazuba, inagarukira mu mikino ya Kamarampaka kuko itageze mu mikino ya nyuma muri Shampiyona ya Libya.

Photos:

[fluentform id="3"]