Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko mu mwaka w’isoresha wa 2024/2025 cyakusanyije imisoro ingana na miliyari 3,079.8 Frw, kirenza intego cyari cyihaye yo gukusanya miliyari 3,041.2 Frw, ku kigero cya 101.3%.
Ibi byatangajwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nyakanga 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyibanze ku kunoza uburyo bwo gukurikirana imyishyurire y’imisoro.
Yavuze ko iyi mibare igaragaza ko gukusanya imisoro byazamutse ku kigero cya 16.7% ugereranyije n’umwaka wa 2023/2024.
Iri zamuka ryatewe ahanini n’ingamba zafashwe zirimo gukangurira abaturage gukoresha EBM, kwishyura umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ndetse na gahunda yo kwigaragaza ku bushake yakusanyirijwemo miliyari 18.1 Frw, aho abiyandikishije ku bushake bose mu 2024/2025 bari 5,328.
Ku bijyanye no gukusanya imisoro y’ibyinjira mu gihugu, RRA yabonye izamuka rya 21.9% ugereranyije na 16.3% ryari riteganyijwe. Ibi byaturutse ku ngamba zo kurwanya ubujura bw’ibicuruzwa byinjizwa mu buryo butemewe ahakusanyijwe imisoro ya miliyari 14.6 Frw ndetse hafatirwa ibyemezo abantu 1,430 bagaragaye muri ubu bujura.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyakusanyije miliyari 278 Frw mu birarane by’imisoro. Uyu musaruro wa RRA watumye ubukungu bw’Igihugu buzamuka ku kigero cya 8%, kirenga 7,6% byari biteganyijwe.
Mu mwaka w’isoresha wa 2025/2026 watangiye ku wa 1 Nyakanga 2025, RRA yashyizeho intego yo gukusanya imisoro n’andi mafaranga angana na miliyari 3,628 Frw, bingana na 53% by’ingengo y’imari y’Igihugu ya miliyari 7,032.5 Frw.
RRA yihaye gahunda ko buri mwaka izajya inoza uburyo bwo gukusanya imisoro bityo muri uyu mwaka isaba abaturage kwitwararika ku bijyanye no kwiyandikisha, gutanga inyandiko, kwishyura no gutanga amakuru y’imisoro yose uko yakabaye.





