Ikipe ya RSSB Tigers yazengurutse Umujyi wa Kigali yerekana igikombe cya Basketball Africa League (BAL 2026) yegukanye isoreza mu gitaramo yishimanyemo n’abanya-Kigali .
Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026, aho abakinnyi b’iyi kipe bakoze akarasisi berekana igikombe cya Basketball Africa League batwaye, gituma bandika amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda yegukanye irushanwa Nyafurika.
Muri uru rugendo rwatangiriye i Nyamirambo abakinnyi n’abayobozi b’iyi kipe bari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro.
Ni urugendo rwahereye kuri Club Rafiki rukomereza Kimisagara- Nyabugogo -Muhima – City Center -SOPETRADE – Remera, rusorezw mu mbuga ya Kigali Convention Centre aho ibihumbi by’abakunzi bayo n’abanyarwanda muri rusange bari bateranite mu gitaramo cyo kwishimira iki gikombe.
Ni igitaramo cyaririmbyemo abahanzi bari mu bakunzwe cyane mu muziki Nyarwanda, barimo Kenny Sol, Juno Kizigenza, Bull Dogg, Angell Mutoni, Ariel Wayz na Kivumbi King basusutsa imbaga yiganjemo urubyiruko by’umwihariko abakunzi ba Basketball n’ab’umuziki.
Iki gitaramo cyasojwe no guturitsa urufaya rw’ibishahi mu kirere ibizwi nka fireworks mu rwego rwo kwishimira byimazeyo ishema iyi kipe yahesheje u Rwanda n’abanyarwanda muri BAL 2026.
Mu nshuro 6 BAL imaze ikinwa, u Rwanda rwakiriyemo imikino ya nyuma inshuro 5 ariko rwari rutaragira ikipe iruhagarariye yegukana iki gikombe ngo gisigare i Kigali uretse RSSB Tigers yabikoze muri uyu mwaka ari na bwo bwa mbere yari yitabiriye iri rushanwa.













