Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rumaze guhana abagera ku 100 batwara abagenzi mu modoka za rusange, bazira kuzamura ibiciro by’ingendo.
Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 17 Mata 2026, nibwo Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw ivuye kuri 2303 Frw yari yashyizweho ku wa 3 Mata.
Ibi bigaragaza ko habayeho iyongera ry’amafaranga 635 Frw. Gusa ku rundi ruhande litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw igiciro nacyo cyari cyashyizweho ku wa 4 Mata.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko impamvu ibiciro bya mazutu bitongerewe ari uko ariyo imodoka rusange zinywa, Leta y’u Rwanda ikaba yariyemeje gushyiraho ingamba zo kurinda kuyizamura cyane kugirango bitongera ikiguzi ku mugenzi.
Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Uwihanganye Jean de Dieu yashimangiye ko ibiciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bitaziyongera.
Ku gicamunsi, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko hamaze guhanwa abantu batwara imodoka za rusange basaga 100, bitwaje izamuka rya lisansi bakazamura ibiciro by’ingendo.
Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga bagize bati” RURA iri gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’ibiciro bishya by’ingendo byatangajwe mu gihugu hose. Abatwara abagenzi basanzwe bishyuza amafaranga yumurengera barahanwa, aho abagera hafi kuri 100 bamaze gufatirwa ibihano.”
RURA yakomeje isaba abatwara abagenzi bose kubahiriza ibiciro byemejwe no kubishyira aho abagenzi babibona neza, haba aho bategera imodoka n’imbere mu modoka.
Izamuka ry’ibiciro bya lisansi rikomoka ahanini ku izamuka rya peteroli bitewe nifungwa ry’umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi, wafunzwe kubera intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ubwo amasoko y’ingufu yongeraga gufungura ku wa 13 Mata ku Mugabane wa Aziya, igiciro cya peteroli idatunganyije [Brent crude oil] cyazamutseho 8,5% kigera kuri 102,37$. Peteroli y’ubwoko bwa West Texas Intermediate na yo yazamutseho 9% igera kuri 105,34$.








