Ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda , Transparency International Rwanda, bwagaragaje ko ruswa nto itangwa igenda igabanyuka ariko amafaranga atangwa akiyongera aho ayatanzwe nka ruswa ngo umuntu abone serivisi yageze kuri miliyoni 29.5 Frw mu 2025 .
Ikigereranyo cy”amafaranga yatanzwe mu nzego zitandukanye, kigaragaza ko inzego ebyiri ziza ku isonga mu kwakira amafaranga menshi ya ruswa muri uyu mwaka wa 2025, ari Urwego rw’Igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, aho yakiriye agera kuri miliyoni 1frw naho mubijyanye n’ubuvuzi bakiriye agera kuri miliyoni 1frw .
Izindi nzego zigaragaramo ruswa harimo IIkigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ,yakiriye arenga ibihumbi 900 Frw .
Urwego rw’ubucamanza rwakiriye agera ku bihumbi 500 Frw , ama banki yakiriye arenga ibihumbi 200 Frw , ibigo byigenga byakiriye arenga ibhumbi 160 Frw . urwego rwa polisi rwakiriye arenga ibihumbi 117 frw , naho abacamanza bakiriye arenga ibihumbi 100 Frw .
Inzego zo hasi zerekana ruswa ntoya zirimo WASAC zakiriye 14,400 Frw.
Amafaranga yatanzwe ngo umuntu ahabwe serivisi yariyongereye
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko amafaranga yose hamwe yatanzwe muri ruswa yiyongereye.
Imibare igaragaza amafaranga yose yatanzwe nka ruswa muri 2021 hatazwe arenga miliyoni 14 Frw, muri 2022 yarengaga miliyoni 38 Frw, muri 2023 n’arenga miliyoni 22 Frw, muri 2024 hatanzwe arenga miliyoni 17, naho 2025 hatanzwe arenga miliyoni 29.5Frw.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International ishami ry’u Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, asaobanura impamvu amafaranga atangwa mu guhabwa serivisi yiyongereye, yasobanuye ko ari uko abayisaba baziko ibihano biteganywa ku wahamijwe ruswa ari binini bityo bagahitamo kwaka iri hejuru.
Ati ” Abasaba ruswa barabizo ko ari icyaha gihanwa kandi mu buryo bukomeye ku buryo iyo bagiye kuyisaba bafata icyemezo . Abaryi ba ruswa rero nabo bahinduye amayeri kuko bazi ibyago byabo ari binini, nibafatwa barafungwa. byibuze imyaka itanu n’irindwi. Iyo agiye gusaba amafaranga rero asaba amafaranga tubutse ku buryo rero biza bikagira ingaruka kuri wa muturage .”
Yakomeje agira ati ” Ikigaragara ni uko ahantu hakiri icyuho ku cyaha cya ruswa ari ahantu abantu bagisaba serivisi ku bwinshi cyane cyane iyo bahuye n’umuntu imbonankubone. WSAC na REG ziracyatanga mu buryo bw’imbonankubone ,nko guhabwa casha power, gusaba amazi. Ni ibintu tumaze kuganira kuri izo nzego za REG na WASAC kandi baragaza ubushake mu kurwanya no gukumira ruswa. Nka Transparency International Rwanda icyo dukora ni ukuganira n’izo nzego , batugararagariza ubushake , tugende tubafasha gukumira ahari ibyuho.”
Arasaba abaturage kujya batanga amakuru mu gihe basabwe gutanga ruswa ngo bahabwe serivisi.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko mu nzego zikunze kugaragaramo ruswa zikwiye gufata ingamba zifatika mu kuyirwanya no kuyikumira.
Ati ” Hari gikwiye gukorwa cyane twese dufatanyije nk’inzego. Ari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu,MINALOC. Urwego rw’umuvunyi, by’umwihariko nk’Ikigo gishinzwe ubutaka ndetse n’ibidukikije ndetse n’inzego z’abikorera. Urwego rw’abikorera bagomba kumenya ko ruswa itihanganirwa, ruswa idafite umwanya mu gihugu, twese tugafatanya. Kurwanya ruswa ni urugendo tugomba gufatanya nk’iihugu.”








