Icumbi ry’Ikigo cya IWE (Institute Women for Excellence cyigamo abanyeshuri b’abakobwa gusa giherereye mu Karere ka Rwamagana, ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirakongoka.
Iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yabaye ahagana saa ine za mugitondo cyo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye Umunota ko muri iyo nkongi, hahiriyemo ibikoresho by’abo bana 150 ndetse n’ibitanda abo bana baragamo .
Yongeyeho ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyo nkongi gusa hakekwa gukoranaho kw’insinga ndetse ko Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryahageze , rigatabara.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko nta mwana wagize ikibazo.
Ati “ Nta mwana wagize ikibazo uretse ibyo bikoresho by’abana byangiritse. “
Yakomeje avuga ko abana bagiye gucumbikishwa mu yandi macumbi atafashwe n’inkongi .
Yasabye abantu kujya bitwararika ibikoresho by’amashanyarazi ndetse no kujya bafata ubwishingizi bw’inzu zabo.








