sangiza abandi

Rwanda FDA yafunze izindi nganda 27 zikora ibinyobwa bisembuye, umubare w’izafunzwe ugera kuri 136

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze izindi nganda 27 zikora ibinyobwa bisembuye ndetse kinatesha agaciro impushya zari zifite zo kubikora, mu rwego rwo kurushaho kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage.

Izi nganda zije ziyongera ku zindi 109 zari zimaze gufatirwa icyemezo nk’iki, bituma umubare w’inganda zimaze gufungwa ugera kuri 136.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 4 Kanama 2026, Rwanda FDA yategetse ko ibikorwa byose byo kwamamaza ibinyobwa bikorerwa muri izo nganda bihita bihagarikwa, ndetse n’ibyapa byose byabyo bigakurwaho mu gihugu hose.

Iki kigo cyanasabye ko ibinyobwa byose byakozwe n’izo nganda bihita bikurwa ku isoko, gisaba ababikora gutangira ako kanya kubikusanya no kubivanaho bakimara kubona iri tangazo.

Rwanda FDA yavuze kandi ko ba nyir’inganda bagomba gusaba ababikwirakwiza kubikusanya aho byagejejwe hose, bakabisubiza aho byakorewe, harimo n’ibisigaye mu bubiko ndetse n’ibizakusanywa ku bacuruzi.

Byongeye kandi, abakora ibyo binyobwa basabwe kugeza kuri Rwanda FDA raporo igaragaza uko igikorwa cyo kubikusanya cyakozwe, mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi uhereye ku wa 4 Kanama 2026.

Abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa by’izo nganda na bo bategetswe guhita bahagarika kubicuruza no kubikwirakwiza, bakabisubiza ababibahaye, yaba ari ababikora cyangwa ababikwirakwiza.

Rwanda FDA yihanangirije ko uzarenga kuri aya mabwiriza azafatirwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza abigenga.

Iki kigo cyanasabye abaturage kunywa ibi binyobwa kubihagarika, kinashimangira ko ibikorwa byose byo kubyamamaza bigomba guhita bihagarara.

Ibi byemezo bifashwe mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ikibazo cy’ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, bimaze guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga  2026, amavuriro atandukanye mu gihugu yakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza kuko banyweye ku nzoga aho 50 bapfuye abasaga ibihumbi 11 babatswe n’inzoga mu gihe abarenga 100 bahumye burundu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nzansimana yavuze ko mu nganda zenga inzoga zafunzwe mu igenzura ryakozwe aho abagiye gupima zimwe muri laboratwari basanze hari izanditseho ko zifite alukolu ya 40% nyamara zifite 70% cyanga zirengeje.

Rwanda FDA yafunze izindi nganda 27 zikora ibinyobwa bisembuye, umubare w’izafunzwe ugera kuri 136

Photos:

[fluentform id="3"]