U Rwanda na Brazil byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu buvuzi bw’indwara z’umutima, impyiko, imitsi n’amagufa, kubaga ubwonko n’imitsi, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 25 Nzeri 2025 aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana.
Aya masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubufatanye mu buvuzi bw’indwara zirimo iz’umutima(cardiology), iz’utugingo tw’imbere(nephrology), imitsi n’amagufwa (orthopedics)
Hari kandi ubuvuzi bw’ubwonko (neurosurgery), kugarura mu buzima busanzwe abakize indwara cyangwa bahuye n’impanuka(rehabilitation), kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho (laparoscopic surgery, ndetse n’ubuvuzi bw’impyiko n’imihogo (urology).
Binyuze muri aya masezerano, ibihugu byombi bizajya bifatanya mu guhugura abaganga n’abakozi, ubushakashatsi no guhanahana ubumenyi hagati y’abakozi nk’inzira iganisha ku guhanga udushya mu mishinga itandukanye y’ubuzima ifitiye inyungu u Rwanda na Brazil.
U Rwanda na Brazil bisanzwe ari inshuti ndetse umubano umaze igihe kirekire kuva mu 1981.
Uretse mu rwego rw’ubuzima, Ibihugu byombi biheruka kugirana amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’umutekano w’ibiribwa yasinywe muri Nyakanga uyu mwaka.







