sangiza abandi

Sang-Hyup Kim uyobora GGGI yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo mpuzamahanga gifatanya na za Guverinoma mu mishinga y’iterambere rirambye, kurengera ibidukikije, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, Global Green Growth Institute (GGGI), Sang-Hyup Kim, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Sang-Hyup Kim yasuye uru rwibutso ku wa gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, yunamiye imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ziharuhukiye.

Uyu muyobozi yaboneyeho no gutanga ubutumwa bushima Abanyarwanda ku rugendo rw’ubwiyunge.

Agira ati “Ibyo mbonye hano ku rwibutso, ni gihamya y’urugendo rw’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Turaha icyubahiro abagize imbaraga zo kubabarira kugira ngo bategure igisekuru kizaza.”

Sang-Hyup Kim yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho ku munsi w’ejo ku wa gatanu, yitabiriye ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20, byaberaga mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Sang-Hyup Kim ni umwe mu bise amazina abana b’ingagi aho yise umwana w’ingagi wavutse tariki ya 24 Nyakanga 2025, izina rya ‘Impuguke’. Impuguke akomoka mu muryango wa Kwisanga ndetse na nyina witwa ‘Ahazaza’.

Ubwo yari amaze kwita izina umwana w’ingagi, Kim yasobanuye impamvu yahise kuyita izina Impuguke.

Ati” Impamvu y’iri zina ni ukugaragaza uruhare rw’ingenzi rw’impuguke n’abaturage mu gushyigikira gahunda nziza yo kubungabunga ibidukikije hashingiwe ku bufatanye bw’abaturage, hagamijwe inyungu rusange.”

Yongeyeho kandi ko uyu mwana w’ingagi amutwerereye akabyiniriro k’izina risa n’ikigo ayoboye.

Ati” Impuguke kandi izaba ifite izina ry’akabyiniriro rya GGGI. Iri zina risobanura Global Green Growth Institute, ikigo mpuzamahanga gifite icyicaro muri Koreya y’Epfo, igihugu cy’ikivandimwe n’u Rwanda”

Sang-Hyup Kim ni inshuro ya mbere yari agiriye uruzinduko muri Afurika kuva yatorerwa kuyobora GGGI muri Mutarama uyu mwaka.

Photos:

[fluentform id="3"]