Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Forum y’amashyaka yose yo mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, yasubije abavuga ko Umuryango wa RPF-Inkotanyi ukandamiza amashyaka yo mu Rwanda avuga ko ari ugusebya igihugu.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri RadioTV10, kigaruka ku ruhare rw’amashyaka ya politiki mu kubaka ubumwe n’ubudaherarwa mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo yabazwaga ikibazo kijyanye n’uko hari abavuga ko amashyaka y’imitwe ya politiki akorera mu kwaha kwa RPF-Inkotanyi, Habineza yavuze ko abavuga ibyo ari abatazi ukuri, avuga ko ari ugusuzugura igihugu ashimangira ko mu Rwanda imbere y’amategeko imitwe yose ya politiki ingana kandi inganya uburenganzira.
Yagize ati “Kuvuga ko abantu bazana politiki zo kuvuga ngo RPF-Inkotanyi ikandamiza amashyaka ya politiki ikayashyira mu kwaha ari ugutesha igihugu agaciro kuko amashyaka yose mu Rwanda arigenga kandi afite uburenganzira bungana.”
Habineza yavuze ko kuri ubu mu myaka 32 ishize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, amashyaka ya politiki yagize uruhare mu kongera guhuza Abanyarwanda bifashishize amasomo bakuye mu bikorwa biteye isoni byakozwe n’amashyaka yari ariho mu Rwanda mbere na nyuma Jenoside.
Amashyaka ya politiki ari mu yagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho amwe muri yo yashyiraga imbere politiki ishingiye ku moko n’ingengabitekerezo.
Mbere ya Jenoside amwe mu mashyaka ya politiki yari ashingiye ku moko, amadini, uturere n’ibindi byatumye Abanyarwanda bacikamo ibice.
Inshyaka nka PARMEHUTU ni ishyaka ryari rishingiye ku ivanguramoko haba mu ishingwa ryaryo no mu bikorwa byaryo. Umunyarwanda utari Umuhutu ntiyashoboraga kwemererwa kwinjira muri iryo shyaka. Umurongo wa politiki ngenderwaho nk’uyu ubwawo ni imbuto ya Jenoside.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2023, rivuga ko ishyaka rya politiki ritagomba kuba rishingiye ku isanomuzi, ubwoko, umuryango, Akarere, igitsina, idini, cyangwa ikindi kintu cyose cyatuma habaho ivangura.
Imitwe ya politiki igomba kubahiriza ubumwe bw’Abanyarwanda, demokarasi, ubusugire bw’igihugu, kandi ikirinda ingengabitekerezo ya jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose.








