Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare, FERWACY, Samson Ndayishimiye, yavuze ko kuri iyi nshuro irushanwa rya Tour du Rwanda rizahuzwa n’imyidagaduro, mu rwego rwo kurushaho kuryohereza Abanyarwanda.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku bitaramo byiswe ‘Tour du Rwanda Festival’ bizajya bifasha abakurikira Tour du Rwanda gususuruka.
Ni ikiganiro cyahuriyemo abafatanyabikorwa b’iri rushanwa barimo Kikac Music itegura ibyo ibitaramo na Amstel Rwanda, n’abandi bahanzi Nyarwanda batandukanye.
Umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko muri iyi nshuro bongeyemo imyidagaduro aho kuba siporo gusa.
Ati “Ntabwo tuje turi siporo nk’uko byari biri kuva kera, kuko twaje kubwirwa ko siporo ari imyidagaduro. Nta kitubuza gukora siporo ariko tunagendera mu ruhande rw’imyidagaduro kugirango ari abakinnyi ari abafana kibe ari igihe cyo kunezerwa.”
Yasabya abakunzi b’igare n’Abanyarwanda muri rusange kuzarishyigikira ari benshi, abizeza kuzabona ibyishimo bisendereye.
Ati: “Mfite ubutumwa kuri buri Munyarwanda aho ari, nshaka kubaha icyizere cyuko tuje kandi tuje atari mu muhanda gusa, turaje kandi na ya mvura ijya igwa muyohereze ahandi.”
Yabibukije ko gushyigikira no kwereka urukundo abakinnyi biri mu bibongerera imbaraga cyane ko baba bakora urugendo rurerure.
Ati “Buriya umukinnyi ubaciyeho akabona abana b’abanyeshuri, akabona aba mama, akabona aba papa, n’abandi bose babatera imbaraga barangiza bumva bagenze ibilometero bike na mu gitondo bakongera. Bafite imbaraga kubera morare mwabateye.”
Umuyobozi wa KIKAC Music, isanzwe itegura ibitaramo bya Tour du Rwanda Festivals, Uhujimfura Jean Claude, yavuze ko hateganyijwe ibitaramo bizabera mu Turere twa Huye, Rubavu na Musanze.
Ati “Kuri iyi nshuro nk’ibisanzwe tuzaba turi kumwe n’abahanzi tuzenguruka, tuzakora ibitaramo bine, ubu tuzahera i Huye, dukurikizeho i Rubavu hanyuma dukurikizeho i Musanze.”
Ni ibitaramo abakunzi ba ‘Tour du Rwanda’ bazasusurutswamo n’abahanzi barimo Bushali, Bwiza, Kenny Sol, Kivumbi King, Ruti Joël ndetse n’umuvangamiziki DJ Marnaud n’abandi bahanzi bazahabwa umwanya.
Umukozi wa Bralirwa uhagarariye ibikorwa bya Amstel, Cyuzuzo Brenda, yavuze ko ku bufatanye na Kikac na FERWACY bashyize imbaraga mu kwizihiza ibirori bya Tour du Rwanda binyuze mu myidagaduro kuko ari ibihe bidasanzwe.
Ati “Twe nka Amstel twizera ko ibihe byiza bya Tour du Rwanda bikwiriye kwizihizwa mu buryo budasanzwe. Tuzazana umuziki uri hejuru, tuzazana ibyishimo.”
Yakomeje avuga ko mu myaka irenga ine bamaze bifatanya na Tour du Rwanda, kuri iyi nshuro bahisemo gushyira imbaraga muri ibi bitaramo, ndetse no kuzana abahanzi bakomeye mu gihugu.
Yavuze kandi muri ibi bitaramo hazabaho gutsindira ibihembo aho muri buri gitaramo hazaboneka umunyamahirwe utsindira igare nk’igihembo.
Amakipe 18 niyo azitabira Isiganwa ku magare rya Tour du Rwanda rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 18 kuva ryaba Mpuzamahanga, ndetse n’inshuro ya munani kuva rizamuwe mu ntera rigashyirwa ku rwego rwa 2,1, riteganyijwe kuva ku wa 22 Gashyantare kugera ku wa 1 Werurwe 2026.
Isiganwa rya Tour du Rwanda 2026 rizamara iminsi umunani igizwe n’ibilometero 993, aho agace karekare ari aka mbere bazaheraho [Rukomo ya Gicumbi- Rwamagana] kareshya n’ibilometero 174.
Uduce Tour du Rwanda ya 2026 izanyuramo:
- Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare: Rukomo – Rwamagana (Ibilometero 174).
- Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 23 Gashyantare: Nyamata – Huye (ibilometero 135).
- Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare: Huye – Rusizi (ibilometero 144).
- Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare: Karongi – Rubavu (ibilometero 127).
- Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare: Kuzenguruka mu Karere ka Rubavu ( ibilometero 82).
- Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare: Rubavu – Musanze (ibilometero 84).
- Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare: Musanze – Kigali Pele Stadium (ibilometero 147).
- Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe: Kuzenguruka mu Mujyi wa Kigali (ibilometero 99).








