Startimes Rwanda yongereye umubare w’imikino ya Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League), yerekanwa ku mashene yayo.
Ni mu buryo bwo korohereza abafana b’umupira w’amaguru bari mu Rwanda no hanze, kubasha gukurikira imikino y’amakipe bakunda ndetse no kuzamura urwego rwa siporo yo mu Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Startimes Rwanda, Rene Paluku, avuga ko mu mwaka ushize itangazamakuru ryabazaga niba byibura bakerekwa umukino umwe cyangwa ibiri ya Shampiyona. Ariko ubu, imikino berekanaga yamaze kwiyongera.
Ati” Mu mikino itanu imaze kuba, twamaze kuzamura imikino ku buryo tugerageza kwerekana imikino hagati y’itatu n’itanu y’umunsi wa Shampiyona.”
Yongeyeho ko ari intambwe yatewe ndetse hari gahunda yo kuzamura imikino yerekanwa ikaba yarenga iyo, ikagera kuri irindwi cyangwa umunani.
Ati” Turacyafite gahunda yo kugirango tuyizamure ive kuri itanu, igere ku munani cyangwa irindwi.”
Ikindi kandi, Startimes izajya yerekana imikino itandukanye hirya no hino mu gihugu, bitari mu mujyi wa Kigali gusa nk’uko byahoze.
Ati” Nk’ubu ku munsi wa gatatu wa Shampiyona twari turi i Huye, twagiye kwerekana umukino wa Mukura na Kiyovu, umunsi wa kabiri wa Shampiyona nabwo twagiye i Rubavu kwerekana umukino wa Marine na Etencelle, ntabwo ari iz’i Kigali.”
Paluku avuga ko uko ubushobozi buzagenda burushaho kuboneka, binyuze mu kugura ifatabuguzi rya Startimes, imikino yerekanwa izagenda yiyongera. Kuri ubu, batangiye kwerekana cyane cyane imikino y’amakipe afite abafana benshi.
Si imikino ya Shampiyona y’u Rwanda gusa iri ku mashene ya Startimes, kuko banatangije kwerekana amarushanwa yo hanze, nka Carabao Cup.
Uyu mwaka, Shampiyona y’u Rwanda izaba ifite imikino yihariye kuko FERWAFA yamaze kwemeza ko hari amakipe atatu yo muri Sudani azaba akina muri iyi Shampiyona, bityo Abanyarwanda barasabwa kudacikwa n’iyi mikino yose.
Kugira ngo umuntu abashe gukurikirana imikino ya Shampiyona y’u Rwanda n’indi mikino yo hanze, asabwa kugira ‘decoder’ ya Startimes ndetse agura ifatabuguzi rya buri kwezi.






