sangiza abandi

Stella Rusine Nteziryayo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BRD

sangiza abandi

Stella Rusine Nteziryayo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD, asimbuye Kampeta Pitchette Sayinzoga wari urangije manda y’imyaka itandatu ayobora iyi banki.

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze na BRD, yifashishije urubuga rwa X, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ukuboza 2025.

BRD yashimiye Kampeta Pitchette Sayinzoga ushoje manda y’imyaka itandatu yo kuyobora iyi Banki, ndetse ashimirwa uruhare rwe n’abo bakoranye mu gutuma iyi banki itera imbere mu buryo bugaragara muri iyi myaka itandatu.

Imibare igaragaza ko kuva mu 2019 umutungo wa BRD wazamutse ukava kuri miliyari 157Frw, ukagera kuri miliyari 1000Frw mu 2025.

BRD kandi yabonyeho kwakira umuyobozi mushya Stella Rusine Nteziryayo, witezweho gukomeza gufata n’abasigaye gukora ibindi byinshi biganisha ku iterambere.

Stella Rusine Nteziryayo, yabayeho umuyobozi w’ishami rishinzwe imyenda rusange muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ry’Ubukungu (MINECOFIN).

Kuri ubu akaba yari umwe mu bagize inama y’ubutegetsi muri Banki ishinzwe iterambere mu Rwanda.

Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu by’ubukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2019.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]