sangiza abandi

Tariki 13 Mata 1994: Umunsi Abatutsi basaga 35,000 bicirwa muri Kiliziya ya Nyarubuye

sangiza abandi

Tariki ya 13 Mata 1994 ni imwe mu matariki atazibagirana ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko kuri uwo munsi Abatutsi bari baragiye bahungira ahantu hatandukanye mu Rwanda bagabweho ibitero, benshi bakwicwa.

Impunzi z’Abatutsi zisaga 35,000 zaturutse muri za Komini Rukira, Rusumo, Birenga, Kigarama na Rukara no ku Musozi wa Nyarubuye, ziciwe muri Kiliziya ya Nyarubuye n’Interahamwe ziyobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi (wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR) afatanyije na Evariste Rubanguka wari umucamanza kuri komini n’abajandarume bo mu Kigo cya Nasho.

Abatutsi 18 gusa ni bo barokotse ubwo bwicanyi. Nyuma y’ibyumweru bibiri Ingabo za FPR Inkotanyi zimaze gufata Nyarubuye, zahasanze imirambo imwe yarariwe n’imbwa, zicukura imva rusange imbere ya kiliziya, zirabashyingura.

Iyicwa ry’Abatutsi muri Collège Saint André i Nyamirambo

Tariki 13 Mata 1994 mu Murenge wa Nyamirambo mu Ishuri rya St. André no muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye baturutse Butamwa, Nyamirambo (Kivugiza, Mumena), Nyakabanda, Rwezamenyo, Kabusunzu, Nyarugenge (Biryogo). Bamwe muri bo bagiye mu Kiliziya abandi bajya muri St André, abandi bajya mu Kigo cy’Abafurere cya St. Joseph kiri i Nyamirambo.

Muri Kiliziya ya Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi bake ugereranyije n’abiciwe muri St. André n’ubwo na bo bari bake ugereranyije n’abiciwe mu Kigo cya St. Joseph kuko abari aho hose havuzwe haruguru bumvaga amakuru y’uko St. Joseph hari benshi kandi abihaye Imana babafashe neza nta wabakoraho bose bagahita bagerageza kujyayo. 

Nyuma yo kwica abari bahungiye muri St. André no muri Karoli Lwanga, bagiye kwica abari muri St. Joseph kugeza n’aho bishemo bamwe mu bafurere bari banze ko abo Batutsi bicwa.

Abaharokokeye bahamya ko abari bahahungiye barengaga 2,000 kuko na nyuma yo kubica imirambo yari myinshi cyane igerekeranye.

Collège Saint André yiciwemo Abatutsi barenga 2000 bari bahahungiye

Iyicwa ry’Abatutsi i Kanyinya muri Komini Nyarugenge

Mu 1994 ku Murenge wa Kanyinya Abatutsi benshi baho n’abahahungiye baturukaga mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo bahungiye ku Murenge wa Kanyinya. Uwari Konseye, Nzabamwita Joseph yabasabye ko babwira n’abandi bataricwa bakaza kugira ngo babarindire umutekano.

Ku wa 13 Mata 1994, abicanyi bamaze kubona ko nta bandi Batutsi basigaye, konseye yababwiye ko agiye kubazanira abajandarume bakabashakira aho babashyira kugira ngo bacungirwe umutekano. Baragiye bababwira ko babajyanye ahitwa mu Kana, mu gakombe kari hagati y’imisozi bakabarindiramo kuko nta nterahamwe yahamenya.

Barabashoreye babagejejeyo barahabasiga bababwira ko bagiye kubashakira ibyo kurya. Bigeze ku mugoroba babazanira Interahamwe zirabatemagura ijoro ryose abasirikare bajya hejuru y’umusozi kureba ko hari ubasha kubacika kugira ngo bamurase.

Barabishe bose harokoka abana bagera muri bane, bari kumwe n’imirambo y’ababyeyi babo bahindutse amaraso bakagira ngo bapfuye.

Iyicwa ry’Abatutsi ku Kiliziya ya Gishaka (gisore), i Bumbogo muri Kigali

Mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Nkuzuzu (mwiraaase) hari Abatutsi benshi bari bahatuye mbere ya Jenoside. Mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994, Interahamwe zabyutse zivuza amafirimbi yo gutangira kubica bariyegeranya bishyira hamwe ku gasozi ka Nkuzuzu. Bakoresheje amabuye, amacumu n’imiheto.

Izo Nterahamwe zabicaga zarimo abitwa Nyundo, Vianney, Rubanguza, Karangwa, Gashumba, Rwiyamirira Michel, Habarurema, Emile, Ruhamanya Na Rwabuhihi. Barwanye na bo kuva ku wa 7 Mata 1994 nimugoroba, Interahamwe zibonye ko zigiye kuneshwa ku wa 12 Mata 1994 nimugoroba zihuruza abasirikare ba Habyarimana ku wa 13 Mata 1994 babarasira kubamara ari na yo tariki yabaye mbi cyane mu mateka yabo.

Ababashije kuharokokera uwo munsi bahungiye kuri Paruwasi ya Gishaka, bagezeyo bahasanze umupadiri w’umuzungu witwaga Michel abasangisha abandi bari bahungiye mu kiliziya bari baturutse Rutunga (Gahanga), Rubungo, Nduba na Jurwe muri Ndera.

Padiri yatangiye kubashakira ibibatunga no kubasengera kuva mu ijoro ryo ku wa 13 Mata 1994. Bigeze ku wa 14 Mata 1994, Interahamwe zirabatera zarimo abapolisi ba Komini Gikomero bitwaga Nyarwaya Michel wari Burigadiye wa Komini Gikomero, Rubanguka Mathias wari Umubitsi wa Komini Gikomero, Rusatsi wari umuganga kuri Centre de Santé ya Gishaka n’Interahamwe yari ikomeye cyane yitwaga Sevara. 

Aba bose bakaba barafatanyaga na Burugumesitiri RutaganiraTelesifori wa Komini Gikomero n’abapolisi ba Komini Gikomero.

Iyicwa ry’Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Musha i Kigali

Ku wa 12-13 Mata 1994, Paruwasi ya Kiliziya Gatolika ya Musha yiciweho Abatutsi basaga 8,000 ubwo uwari Burugumesitiri wa Komini Gikoro Bisengimana Paul, Mukemba wari Umushoferi wa Komini na Makombe wari umukangurambaga w’urubyiruko bari ku isonga mu bwicanyi bwahabereye. Komini Gikoro yari iyobowe na Burugumesitiri Bisengimana kuva mu 1981.

Paul Bisengimana yayoboye Interahamwe zibanza gukorera abakobwa n’abagore ibikorwa by’urukozasoni imbere y’ababyeyi babo, hari n’abo bajyanye mu byobo byacukurwagamo amabuye nyuma y’ibyo bikorwa bakanabiciramo.

Paul Bisengimana ufite umugore n’abana icumi yaburaniye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) yemera ibyaha by’ubwicanyi yakoze, akatirwa igifungo cy’imyaka cumi n’itanu.

Iyicwa ry’Abatutsi kuri Kiliziya gatorika ya Rukara, Kayonza

Ku Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Rukara, hafi y’i Gahini, hahungiye Abatutsi benshi baturutse ahantu hatandukanye. Ku ikubitiro hishwe Abatutsi 12 bishwe bari bagiye kurwana n’Interahamwe ngo zireke kubatwarira inka zabo kuko bari bazihunganye. Hamaze kwicwa abo nibwo n’ibyo bahunganye byose byatwawe, abandi na bo bahita bicwa ku wa 13 Mata 1994. 

Ubwicanyi bwayobowe ba Burugumesitiri wa Komini Rukara Mpambara Jean, ndetse n’Interahamwe zari ziturutse Murambi ziyobowe na Gatete Jean Baptiste.

Iyicwa ry’Abatutsi i Ruharambuga muri Nyamasheke

Interahamwe za Rukoma ziyobowe na Gasarasi Wellars ku wa 13 Mata 1994 zagose Abatutsi baho barenga 60 zibahuriza kwa Nyirandimubenshi Asterie, zirahabicira. Nyuma yo kwica aba Batutsi Gasarasi yahuje Interahamwe zari zimaze kubica arazishimira ku bw’igikorwa bakoze ababwira ko ibyabo abibahaye, kandi bakwiye gukomeza guhiga Umututsi aho ava akagera.

Na none mu yahoze ari Segiteri Ruharambuga ya 1 muri Serire ya Kigabiro hafashwe abana 41 babakuye iwabo babeshya ababyeyi ko babahungishije, abandi babakuye mu ngo ku gahato, babajyana mu cyobo cyari cyaracukuwe n’Abahutu ku Ishyamba rya Nyungwe aho bita Gasarabuye bakabatamo ari bazima. Nyuma yaho bazana ibishangara byinshi babatwikira muri cya cyobo bari babajugunyemo ari bazima, bagerekaho amabuye ngo n’utarashiramo umwuka yicwe n’amabuye.

Iyicwa ry’Abatutsi i Kirinda muri Karongi

Kirinda iherereye mu yahoze ari Komini Bwakira muri Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi. Hari hubatse ibitaro n‘icyicaro cy’Itorero rya EPR. Mu gihe cya Jenoside Burugumesitiri wa Bwakira yitwaga Kabasha Tharcisse.

Muri Jenoside, Abatutsi benshi bahungiye mu ishuri ryisumbuye, abandi bahungiye mu bitaro. Bijejwe gucungirwa umutekano ariko nyuma yaho baje kwicwa ndetse imirambo yabo bakajya kuyijugunya mu Mugezi wa Nyabarongo.

Iyicwa ry’Abatutsi ku mashuri ya Mbogo, Kinyamakara, Gikongoro

Kuri Komini Kinyamakara, ku mashuri ya Mbogo n’umusozi wose wa Mbogo muri rusange. Ku wa 13 Mata 1994 hakusanyirijwe Abatutsi benshi b’iyari Komini Kinyamakara, n’abari bavuye Gikongoro mu mujyi n’ahandi barahicirwa.

Komini Kinyamakara yayoborwaga na Burugumesitiri Munyaneza Charles. Ni we wagiye guhuruza abasirikare n’abajandarume barimo Colonel Simba Aloys barabarasa bafatanyije n’Interahamwe zari zitwaje imihoro, ubuhiri na coupe a coupes byose bishyashya n’udufuni.

Ku wa 13 Mata 1994 hishwe Abatutsi bagera ku 3,000. Abari ku isonga mu bwicanyi ni Mugemana wari Brigadier, Munyakanyinya yari OPJ, Gasasira Alphonse yari Encadreur w’urubyiruko, Gasirabo Jonathan yari umwarimu mu mashuri abanza, n’abandi.

Tariki 13 Mata 1994, Interahamwe zishe Abatutsi benshi mu bice bitandukanye by’Igihugu

Photos:

[fluentform id="3"]