Nta cyumweru gishize umuhanzi The Ben asohoye mu buryo bw’amajwi indirimbo ye nshya yise “Indabo Zanjye”, ikubiyemo ubutumwa bugaruka cyane kuri Bruce Melodie bamaze imyaka itanu, bari ku ruhembe rw’abahataniye ikamba mu muziki w’u Rwanda.
Kuri ubu amakuru yizewe agera kuri UMUNOTA.com, yemeza ko ifatwa ry’amashusho y’indirimbo “Indabo zanjye” ryarangiye ndetse igisigaye ari uko The Ben n’abamufasha mu muziki we bayashyira hanze.
Muri bimwe mu bizagaragara muri aya mashusho, harimo ko The Ben azaba ari umuganga mu bitaro hanyuma akazagaragara abaga inda ya Bruce Melodie uzaba yaje kuyibagisha ibizwi nka “Surgery” mu ndimi z’amahanga.
Nta gihindutse The Ben azashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya, mbere ya tariki ya 1 Mutarama 2025, umunsi azahurira na Bruce Melodie mu gitaramo The Nu-Year Groove.
Ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza 2025, ubwo The Ben yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo kwegukana igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri Isango na Muzika Awards, yavuze ko amashusho y’indirimbo ye nshya yarangiye gusa aca amarenga y’uko ibizagaragaramo bizatungura benshi.
Yagize ati “Video y’indirimbo ‘Indabo zanjye’ ko iteye ubwoba. Nagize ubwoba bwo kuyisohora, ni video iteye ubwoba abayobozi banjye nibampa “Go Ahead”, nibakanda akabuto “Button”, nzayibaha.”
The Ben yasohoye indirimbo ye yise “Indabo zanjye” nyuma y’uko mukeba we Bruce Melodie na we ashyize hanze iyo yise Munyakazi. Mu ndirimbo ya Munyakazi, na we ashotora mugenzi we aho akoresha amashusho arimo umusore ufite imisusire nk’iya The Ben, ndetse agaragaramo ahuha imisatsi ye ikaguruka. Ahandi ni aho akina play station, umwe mu mikino Mugisha Benjamin akunda gukina mu gihe ari kuruhuka.
The Ben na Bruce Melodie bombi bategerejwe mu gitaramo, The Nu-Year Groove, kizabera muri BK Arena, aho bazafasha abakunzi b’umuziki wabo gutangira umwaka.











