Inyubako ya TIC TAC Boutique Hotel iherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Kagari ka Kamatamu, yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Iyi nyubako yafashwe n’inkongi mu masaha ya saa tanu, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Kamena 2026.
Nyuma y’iminota iyi nkongi ifashe inyubako ikoreramo resitira ndetse n’akabyiniro, polisi yahise ihagera itangira kuzimya umuriro.
Umwe mu bashinzwe umutekano wari ahabereye inkongi yatubwiye ko yatewe n’umuntu waruri gusudira ku gice cy’akabyiniro kari kuri iyi nyubako maze ibishashi by’umuriro bitarukira kuri gaze yari itetse.
Ati ” Inkongi yatewe n’umuntu waruri gusudira maze ibishahi bitarukira kuri gaze, iraturika iteza inkongi.”
Yakomeje ahamya ko nta muntu wahaburiye ubuzima cyangwa ngo akomereke, kuko abari bahari bahise basohoka.
Ati ” Nta muntu wahakomerekeye, ariko ibintu byangiritse kuva hariya hejuru niho hafashwe cyane, ukamanuka no hepfo, hasi niho hatangiritse cyane.”
Igice cyafashwe n’inkongi ndetse kikangirika bikomeye nicyo gikoreramo akabyiniro, iyi nkongi yakomereje ku gice cyo hejuru gikoreramo resitora.









