sangiza abandi

Tough Gangz yahuye n’abakunzi bayo, igitaramo cyenda gukesha ijoro – Ibyaranze ‘Icyumba cya Rap’

sangiza abandi

Abaraperi Nyarwanda bamaze igihe bakora injyana ya Hip Hop n’abayinjiyemo vuba basusurukije Abanyarwanda mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyari kibaye ku nshuro ya kabiri, ndetse bizeza ko ari ngarukamwaka bazaguma gushimisha abakunzi babo.

Iki gitaramo cyari kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, cyaherukaga kuba tariki ya 10 Mutarama 2025, mu ihema rya Camp Kigali, gusa kuri iyo nshuro cyasojwe n’intugunda zatewe nuko itsinda rya Tough Gangz ryatashye ritageze ku rubyiniro.

Kuri iyi nshuro, iki gitaramo cyabanjirijwe n’ibindi bikorwa binyuranye aba baraperi bagiye bakora birimo gusura Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’abanyamakuru ba Siporo.

Basuye kandi abana bavanywe ku muhanda n’abaturuka mu miryango itishoboye bafashirizwa mu muryango “Indaro” ukorera kuri Maison de Jeune, ndetse aba baraperi banagirana ikiganiro n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave n’ibindi.

Ubwitabire bwari hasi gitangira

UMUNOTA twahageze ku isaa 17h00 zuzuye, uretse abana b’ababyinnyi baribuze gususurutsa abantu muri iki gitaramo, nta bandi bantu bari bakahagera.

Nyuma yo kubona ko ubwitabire bwabaye ikibazo gikomeye, abateguye iki gitaramo bafashe umwanzuro wuko buri wese ushaka kwinjira muri Zaria Court, niyo yaba ataje mu gitaramo, yishyura itike y’Icyumba cya Rap, ubundi yashaka akigira mu bye.

Gusa uko amasaha yicuma wabonaga ko ubwitabire bugenda buzamuka, ndetse iki gitaramo cyitabiriwe n’abarimo ibyamamare mu ruganda rwa muzika Nyarwanda nka Alex Muyoboke, David Bayingana, umunyamakuru Basile Uwimana, umwanditsi w’ibitabo Tete Roca, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo muri Ministeri y’ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu n’abandi benshi.

Igitaramo cyatangiye gitinze, gusa kiza kuryoha

Saa 19h40, nibwo umushyushyarugamba, MC Anita Pendo yasesekaye ku rubyiniro maze atangira gushyushya abantu abateguza kuza kwishimira igitaramo.

Anita Pendo yatangiye aha umwanya abaraperi bakizamuka maze babanza gushyushya abantu babategura kuza kwinjira mu gitaramo nyirizina.

Saa 20h50, MC Anita Pendo yahamagaye umuhanzi wa mbere ku rubyiniro maze umuraperikazi Fifi Raya afungura urugi rw’injiza abantu mu cyumba cya Rap.

Uyu muraperikazi uri mu bahagaze neza mu Rwanda, kuri uyu munsi yasusurukije abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zirimo: Deja Vu, Wasara, Mon Bebe n’izindi nyinshi.

Fifi Raya yakurikiwe na Young Grace na we wamaze abakunzi be ipfa abinyujije mu ndirimbo ze zirimo: Like a Boy, Hip-hop, Sweetie Poupou, Bingo, n’izindi nyinshi.

Kenny Kshot niwe wakurikiyeho asusurutsa abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zirimo: Intare, Ibitambo, Izina, n’izindi nyinshi.

K-Shot yaje gukurikirwa na Bruce the 1st, maze aba bombi banafatanya kuririmba indirimbo bahuriyemo yitwa Umutima, Bruce yasusurukije abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zirimo: Way to Win, Up Up, Bwe Bwe, n’izindi nyinshi.

Uyu muraperi yaje gukurikirwa na Logan Joe na we watanze ibyishimo mu ndirimbo ze zirimo: Kibonumwe, Ntiwamvamo, Whatever, n’izindi nyinshi.

Logan yaje gukurikirwa na Zeo Trap waje agaragiwe n’itsinda rye rya Kavu Music, Zeo yasusurukije abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zirimo: Umwanda, Street Goat, Apana, n’izindi nyinshi.

Zeo Trap yaje gukorerwa mu ngata na Bushali wasesekaye ku rubyiniro maze ahagurutsa imbaga yabitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zirimo: Moon, Niyibizi, Kinyatrap, Nakumena Amaso, n’izindi nyinshi.

BUSHIDO nkuko akunda kwiyita yakurikiwe na Danny Nanone wasusurukije abantu mu ndirimbo ze zamenyekanye zirimo: iri joro, Njye ndarapa, My type, n’izindi nyinshi.

Nyuma ya Bushali hakurikiyeho Jay C wasusurukije abitabiriye igitaramo Icyumba cya Rap mu ndirimbo ze zirimo: Isengesho ry’igisambo, Santima, isugi, I’m back n’izindi nyinshi.

Jay C yakiriwe n’umugaba mukuru w’Ibisumizi, Riderman , waje agaragiwe n’itsinda ry’urubyiruko rw’ababyinnyi b’abahungu n’abakobwa maze asusurutsa abitabiriye iki gitaramo mu gihe kigera ku minota 40 mu ndirimbo zirimo: Inyuguti ya R, Indahiro, Pipili Pipi, Nisamehe, n’izindi nyinshi.

Riderman yaje gukurikirwa na Bulldogg maze na we atanga ibyishimo ku bakunzi b’inganzo ye mu ndirimbo ze zirimo: Puta, Cinema, Nkumusaza, Mpekoni, n’izindi nyinshi.

Bulldog yaje guhita ahamagara abagize Itsinda rya Tough Gangz maze P Fla abimburira abandi gusesekara ku rubyiniro mu ikoti ry’umukara.

Abagize itsinda rya Tough Gangz bataramiye abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane zirimo : Umunsi w’imperuka, Amaganya, Kwicuma, n’izindi nyinshi.

Ahagana saa 01h50 z’igitondo, Bulldog mu izina rya Tough Gangz, yashimiye abitabiriye iki gitaramo maze aboneraho kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2026 anabizeza ko igitaramo Icyumba cya Rap ari ngarukamwaka.

Ati ” Nk’itsinda ryose , turabifuriza noheri nziza n’umwaka mushya muhire Imana ibahe umugisha , tuzasubire ubutaha, {Peace}.”

Photos:

[fluentform id="3"]