Umunya-Brazil Ribeiro Bravo Henrique w’imyaka 19 ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026 ka Musanze-Kigali, akoresheje 3h20’59”, ku ntera y’ibilometero 147,2.
Muri aka gace, Umunyarwanda wasoreje hafi ni Masengesho Vainqueur wa Benediction Banafrica Team, wasizwe n’uwa mbere ho amasegonda 30, aza ku mwanya wa 16.
Umudage Kretschy Moritz ukinira NSN Development Team aracyayoboye urutonde rusange nyuma y’uduce turindwi tumaze gukinwa muri Tour du Rwanda.
Mu bilometero 914 bimaze gukinwa, yakoresheje 21h09’08” mu gihe asiga Adamietz Johannes ukinira Rembe | Rad-Net umukurikiye ho 2’08”.
Ni umunsi wa kane wikurikiranya, Kretschy Moritz ayoboye urutonde rusange muri Tour du Rwanda 2026. Umunyarwanda uri hafi ni Niyonkuru Samuel wa Team Amani, uri ku mwanya wa 17, akaba asigwa n’uwa mbere ho 5’51”
Abanya-Kigali bakiriye bwa mbere ibirori bya Tour du Rwanda mu Mujyi wa kigali bwa mbere kuva ku cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026.
Kuva Nyabugogo, Kimisagara, kwa Mutwe, i Nyamirambo ndetse no kuri Kigali Pelé Stadium, bari benshi baje gushyigikira iri siganwa rimaze iminsi rizenguruka mu bindi bice by’Igihugu.
Aka gake kasorejwe kuri kigali Pele stadium, ibyaherukaga mu 2017.
Tour du Rwanda 2026 iri kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya 18 kuva yashyirwa ku rwego Mpuzamahanga mu 2009, izasozwa kuri iki cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026, hakinwa agace ka nyuma kazakinirwa mu Mujyi wa Kigali.
Abasigwanwa bazahugururikira ndetse banasoreze kuri Kigali Convention Center.
Uko abandi bakinnyi bahawe ibihembo:
Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka ni Heidemann Miguel ukinira Rembe Rad-Net naho Umukinnyi muto witwaye neza ni Marivoet Scholiers Duarte ukinira Lotto – Groupe Wanty.
Umunyarwanda mwiza yabaye Niyonkuru Samuel ukinira Team Amani, Umukinnyi wahize abandi muri sprint akaba Mulueberhan Henok ukinira Ikipe y’Igihugu ya Eritrea.
Umunyafurika mwiza yabaye Desta Teweldemedhn Amaniel ukinira Team Amani mu gihe Umunyafurika muto mwiza yabaye Desta Teweldemedhn Amaniel nawe ukinira Team Amani.
Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire, ni Thompson Reuben ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, ari nayo kipe yahembwe nk’Ikipe nziza.















