sangiza abandi

“U Rwanda mugomba kurubamo narwo rukababamo” – Col Desire Migambi

sangiza abandi

Umuyobozi Ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda n’abaturage muri RDF, Colonel Désiré Migambi, yasabye urubyiruko rwa Gen-Z gukunda igihugu batizigamye ndetse barebera kubababanjirije.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025, mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye isekarusange rya Gen Z Comedy Show mu gice cy’umutumirwa w’umunsi.

Yatumiwe mu izina ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, mu rwego rwo kwigisha urubyiruko gukunda igihugu no gusigasira ibyagezweho nyuma y’urugambo rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.

Yasobanuriye urubyiruko amateka yaranze ingabo z’u Rwanda ha mbere, umutima ukunda igihugu bakoranye mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Yabibukije ko gukunda igihugu ari ukugikunda n’ibikigize byose ndetse ukaba wanakitangira kabone nubwo byasaba gutanga amaraso yawe.

Yashimye ubutwari bwa Nyakubahwa Perezida Kagame, ashimangira ko urukundo akunda u Rwanda n’Abanyarwanda ari ntagereranwa.

Ati “Afande wacu afite ubudasa bwo gukunda igihugu, kuko u Rwanda rumurimo nawe arurimo”

Yibukije urubyiruko ko rufite ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bityo ko ahasigaye ari ahabo kuko bafite byose.

Ati: “Dufite Nyakubahwa Perezida wa Repubika ahasigaye ntimuzinanirwe nk’urubyiruko.”

Yakomeje agira ati:”Amahirwe arahari mugaragaze ko mushoboye kugirango mugire icyo mukora, umutekano urahari, mufite ubuyobozi bwiza, mufite u Rwanda rwiza.”

Yabibukije ko badakwiye kurangwa n’ubusinzi ahubwo bakwiye gushaka iterambere

Ati “Aho kuryoherwa no gutera imbere uraryoherwa no gusinda..??”

Yasoje asabanurira urubyiruko gushingira ku musingi w’ibyo abakurambere bakoze, nabo bakubaka igihugu ndetse bakagikunda kuko aribo mbaraga z’ejo hacyo.

Ati: “Uwubaka u Rwanda arwubakana n’abato, u Rwanda mugomba kurubamo narwo rukababamo”.

Photos:

Photos: Moses Pictures

[fluentform id="3"]