sangiza abandi

U Rwanda na Saudi Arabia mu mikoranire mishya y’iterambere ry’abaturage

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yaganiriye ku mishinga y’iterambere na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Saudi Arabia, Amb. Waleed bin Abdulkarim El‑Khereiji.

Ibiganiro byahuje aba bayobozi byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Ukwakira 2025, byibanze ku kongera ubufatanye no gusuzuma imishinga mishya y’iterambere ihuriweho n’ibihugu byombi.

Minisitiri Amb.Nduhungirehe na Minisitiri Amb. El‑Khereiji, bashimangiye ko hari amahirwe menshi yo gukorana muri gahunda z’iterambere nk’ikoranabuhanga, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.

U Rwanda na Saudi Arabia bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, ingufu n’ibikorwaremezo.

Saudi Arabia ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi, aho ifite isoko rinini ry’ibikomoka ku buhinzi bituruka mu Rwanda, birimo imboga n’imbuto.

Mu 2021, U Rwanda na Saudi Arabia basinye amasezerano agamije gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuvanganzo, imibereho y’abaturage ndetse n’umuco.

Mu 2025 hatangazwa ko hagiye gushyirwaho urwego rw’ubucuruzi rusangiwe hagati y’u Rwanda na Saudi Arabia, kugira ngo hongerwe amahirwe y’ishoramari mu nzego nk’ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi ndetse n’ubukerarugendo.

Muri gahunda y’iterambere, Saudi Arabia yatangiye gutanga inguzanyo zoroheje nk’iya miliyoni $20 z’amadorari ya Amerika yagenewe umushinga w’amashanyarazi mu Karere ka Kamonyi.

Photos:

[fluentform id="3"]