U Rwanda n’u Bushinwa byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ubufatanye umaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yiswe “Agreement on Defence Cooperation” yashyizweho umukono kuri uyu wa gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025, i Beijing, mu nama yahuje Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, n’umuyobozi mukuru w’Ingabo z’u Bushinwa akaba na Minisitiri w’Ingabo, Admiral Dong Jun.
Iyi nama yabaye ku ruhande rw’Inama Mpuzamahanga ya 12 yiga ku mutekano n’ubufatanye mu bya gisirikare, izwi nka Beijing Xiangshan Forum, ihuza ibihugu byo hirya no hino ku Isi bigamije kungurana ibitekerezo ku mahoro n’umutekano.
U Rwanda n’u Bushinwa bisanganywe umubano w’igihe kirekire watangijwe bwa mbere mu 1971. Muri iyi myaka ishize, ibihugu byombi byakoranye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuhinzi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, n’ibikorwa remezo.
U Bushinwa ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere, aho bufasha u Rwanda mu mishinga yo kubaka imihanda n’ibindi bikorwaremezo.
Mu rwego rwa gisirikare, u Rwanda n’u Bushinwa bimaze igihe bikorana mu guhugura ingabo, gusangira ubumenyi mu micungire y’umutekano, no gutera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.








