Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangije gahunda yo kugaragaza imishinga y’ibikorwa bitangiza ibidukikije bikwiye gushorwamo imari mu Rwanda yiswe ‘Rwanda Green Taxonomy’,ruba urw’akabiri muri Afurika rutangirijwemo iyi gahunda.
Iyi gahunda yemejwe na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2017, mu nama mpuzamahanga ya (COP28) yabereye i Dubai, igaragariza abifuza gushora imari mu mishinga y’iterambere irengera ibidukikije, umurongo ngenderwaho w’ibyo bagomba kwibandaho.
Ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’igihugu rwo kubungabunga ibidukikije, kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guhangana n’imihigurikire y’ibihe, hagamijwe kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, Rwanda Green Fund, Teddy Mugabo, avuga ko akenshi bahura n’ikibazo cy’uburyo bwo gusobanura ko umushinga runaka urengera ibidukikije.
Ati “ Igiye kudufasha gusobanura neza icyo tuba tugamije iyo tuvuze imishinga irengera ibidukikije (Green Project) bikazadufasha nk’igihugu kubona imishinga ituruka mu bigo by’abikorera n’ibya Leta.”
Rwanda Green Taxonomy izafasha abashoramari, amabanki, n’abandi bafatanyabikorwa kumenya neza imishinga yakorerwa mu Rwanda ariko iri ku rwego mpuzamahanga ijyanye no kurengera ibidukikije.
Iyi mishinga iri mu nzego enye zirimo ubuhinzi, ingufu, ubwubatsi ndetse n’ubwikorezi.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’urwego rw’Imari muri MINECOFIN, Herbert Asiimwe, asobanura ko bahisemo izi nzego enye kuberako arizo zibumbatiye ubukungu bw’igihugu, ndetse zirimo gushorwamo amafaranga menshi.
Ati” Twatangiranye urwego rw’ubwubatsi, ubwikorezi n’ubuhinzi kuko ni inzego zirimo kujyamo amafaranga menshi, ariko tutarebye neza izo nzego zakwangiza ibidukikije.”
Kugirango iyi gahunda igerweho u Rwanda ruzakenera miliyari 11 z’amadolari ya Amerika, azifashishwa muri iyi mishinga kugeza mu mwaka wa 2030.
Uretse kurengera ibidukikije, iyi gahunda ni n’uburyo bwo kuzamura ubukungu, bushyira imbere imibereho myiza y’abaturage mu buryo burambye.
Uretse Afurika y’Epfo yamaze gushyiraho byuzuye iyi gahunda ya Green Taxonomy, u Rwanda rubaye urwa kabiri rugiye gutangira kuyikoresha, ndetse ibi bizafasha mu gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga ya Paris agamije kubaka ubukungu ariko budahungabanya ibidukikije.











One Response
Ni byiza cyane kurengera ibidukikije