sangiza abandi

U Rwanda ruzakira ibihembo by’umukino w’amagare muri Afurika

sangiza abandi

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) yatangaje ko u Rwanda rwahawe kwakira ibirori byo gutanga ibihembo by’abakinnyi b’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare ku mugabane wa Afurika.

Ibi birori byiswe ‘African Cycling Excellence Awards’, bizabera i Kigali ku wa 28 – 29 Ugushyingo 2025, mu byanya byakiriye Shampiyona y’Isi iherutse kubera mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya mbere ibi bihembo bigiye gutangwa, bigamije gushimira abakinnyi b’abagabo n’abagore bitwaye neza cyane mu mwaka, haba mu babigize umwuga ndetse n’abatarabigize umwuga.

CAC yatangaje ko yahisemo kuzana ibi bihembo mu Rwanda nyuma y’uko rwateguye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Rwanda kuva tariki 21-28 Nzeri 2025.

Ibyiciro bizahembwa

Mu cyiciro cy’abagabo hazahembwa abakinnyi b’Amagare b’Indashyikirwa muri Afurika mu byiciro byose, naho mu bagore hahembwe abakinnyi b’amagare b’indashyikirwa mu cyiciro cy’ababigize umwuga.

Hazahembwa kandi umukinnyi w’umugabo w’indashyikirwa mu batarabigize umwuga ndetse n’Ikipe y’igihugu y’Afurika yitwaye neza kurusha izindi.

Ku gihugu kizakira umuhango wo gutanga ibi bihembo, haziyongeraho ibi byiciro birimo umukinnyi w’umwaka w’umugabo wo mu cyiciro cy’ababigize umwuga ukomoka mu Rwanda n’umukinnyi w’umwaka w’umugore wo mu cyiciro cy’ababigize umwuga ukomoka mu Rwanda

Hazatangwa kandi igikombe cy’ishimwe ku mukinnyi w’umugabo n’umugore bitwaye neza mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, EAC.

Uyu muhango uzabera mu Rwanda mu myaka ibiri ya mbere ariyo 2025 na 2026, mbere y’uko ujyanwa no mu bindi bihugu bya Afurika mu myaka izakurikira.

Ibi birori bitegerejweho gufasha guteza imbere umukino w’amagare ku mugabane wa Afurika no guha icyubahiro abakinnyi batumye izina ryawo rizamuka ku rwego mpuzamahanga.

Photos:

[fluentform id="3"]