Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yavuze ko u Rwanda rwahisemo ko iterambere no kurengera ibidukikije bitezwa imbere icyarimwe nk’inzira irambye yo kubaka ubukungu no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yabigarutseho ku wa 5 Kamena 2026, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije wahujwe n’isabukuru y’imyaka 20 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) kimaze gishinzwe.
Dr. Arakwiye yavuze ko mu myaka ishize u Rwanda rwageze ku bikorwa byinshi by’ingenzi birimo gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima, kubungabunga ubutaka, kubaka imiturire irambye no guteza imbere imirimo itangiza ibidukikije.
Yatanze urugero rw’imishinga nka Green Gicumbi imaze imyaka itandatu ishyirwa mu bikorwa, yafashije abaturage mu gusubiranya ubutaka bwangiritse, kubaka ibikorwa remezo bibungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yagaragaje kandi ko Igihugu gikomeje gushora imari mu bumenyi n’ikoranabuhanga rifasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ashimangira akamaro ko kugira amakuru yizewe mu gufata ibyemezo.
Ati “Nta gikoresho kiruta kugira amakuru nyayo mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Imari ni ngombwa, ariko ikoreshwa neza iyo dufite amakuru adufasha gufata ibyemezo byiza.”
Minisitiri Arakwiye yavuze ko Igihugu gifite gahunda zirimo gucunga neza ubutaka n’urusobe rw’ibinyabuzima, kubukoresha mu buryo burambye no kubaka imijyi iteye imbere kandi irengera ibidukikije.
Yashimangiye ko uko ubukungu bw’u Rwanda bukomeza kwaguka, bugomba kujyana n’umwuka mwiza, uburyo burambye bwo gutwara abantu n’ibintu, imicungire myiza y’imyanda n’inganda zitangiza ibidukikije.
Ati “Nk’igihugu, twahisemo iterambere no kurengera ibidukikije icyarimwe. Inshingano yacu n’amahirwe dufite ni ugukomeza guteza imbere ibi byombi icyarimwe.”

U Rwanda rufite intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirereho 53%
Dr. Arakwiye yavuze ko nubwo u Rwanda rufite uruhare ruto cyane mu ihumana ry’ikirere ku rwego rw’Isi, rukomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ibihe zirimo imyuzure, inkangu n’ibihe by’amapfa.
Yavuze ko Igihugu cyihaye intego ikomeye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 53% bitarenze mu 2035.
Ati “Umusanzu wacu wagenewe igihugu (NDCs) wihaye intego ikomeye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 53% bitarenze mu 2035.”
Yasobanuye ko kugera kuri iyo ntego bizasaba ishoramari rya miliyari 12 z’amadolari ya Amerika, harimo miliyari 5 zizakoreshwa mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere na miliyari 7 zizashorwa mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

REMA yatanze urugero rwiza ku rwego rwa Afurika
Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, nawe yashimangiye ko urugendo rwa REMA rwabaye isomo rikomeye mu guhuza iterambere no kurengera ibidukikije.
Yibukije ko mu myaka ya mbere, REMA yari izwi cyane nk’urwego rushyiraho amabwiriza kandi rugahana abatubahirizaga amategeko yo kurengera ibidukikije.
Avuga ko uko imyaka yagiye ishira, iki kigo cyahinduye imikorere, kiba urwego rufasha ibigo n’abantu kugera ku ntego zabo mu buryo bubungabunga ibidukikije.
Dr. Sesay yavuze ko ibi byatumye REMA iba umusingi w’iterambere rirambye ry’u Rwanda, ihuza ibikorwa byo kurengera ibidukikije n’intego z’iterambere ry’Igihugu.
Yongeyeho ko nyuma y’ibyo REMA yagezeho mu myaka 20 ishize, izakomeza kubera urugero izindi nzego muri Afurika mu guteza imbere ibisubizo bishingiye ku kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.









