Banki y’Isi World Bank Group yashimiye u Rwanda ko ruri ku isonga mu bihugu byitwaye neza ku rwego rw’Isi mu bipimo byagutse bya Human Capital Index Plus (HCI+) bigaragaza uko ibihugu byaharaniye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo.
U Rwanda rwaje ku isonga hashingiwe ku ntambwe rwateye mu kubaka no kubakira ubushobozi abantu ugereranyije n’urwego rw’ubukungu gifite.
Ibipimo bya HCI bipimwa mu buryo ibihugu bitandukanye byubakira ubushobozi bw’abantu binyuze mu gushora imari mu nzego zitandunaye zirimo; uburezi, ubuzima n’akazi, igaragaza inyungu zituruka muri ibyo n’ibihombo biterwa n’ubumenyi buke bwakoreshejwe.
U Rwanda rwaje ku isonga kubera ko rwitwaye neza ugereranyije n’ibindi bihugu biri mu rwego rumwe rw’ubukungu.
Muri rusange, u Rwanda rwabonye amanota 157 kuri 325 ku bipimo bya HCI+. Aya manota rwabonye arenga kure impuzandengo ya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara (126) ndetse n’iy’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere (116).
Banki y’Isi ivuga ko u Rwanda rwagaragaje iterambere rikomeye mu rwego rw’ubuzima no mu guhanga imirimo kuva mu 2000, ndetse n’umusaruro mwiza mu burezi.
Abagera ku myaka 50 bakiriho mu Rwanda ni 79%. Abo baruta impuzandengo ya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, iri kuri 73,8%.
Ku bijyanye no kugabanya igwingira, byagaragaye ko 70,2% by’abana badafite igwingira, birenze impuzandengo y’ibihugu bikennye ya 63,9%, ireme ry’uburezi ryahawe amanota 417 arenze cyane impuzandengo y’akarere yahawe 341 n’iy’ibihugu biri mu nzira y’iterambere yahawe 342,
Banki y’Isi igaragaza ko mu Rwanda, abarangiza amashuri makuru bari ku kigero cya 22,0%, bakubye inshuro ebyiri impuzandengo y’akarere ya 10,9%.
Ibindi bipimo ni uko urubyiruko rw’u Rwanda rufite akazi 55,0%, biri hejuru y’impuzandengo y’akarere ruherereyemo ya 50,8%, urufite akazi gahoraho ni 15,2%, mu gihe abakuze bafite akazi bangana na 62,4%, barenze inshuro ebyiri impuzandengo y’akarere ya 30,1%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko gushyirwa mu bihugu biza ku isonga bishimangira uko u Rwanda rushyira imbaraga mu kubakira ubushobozi abaturage.
Ati “Uku gushimirwa na Banki y’Isi kugaragaza uko u Rwanda rukomeje gushora imari mu baturage barwo. Kwibanda ku buzima, uburezi bufite ireme no gushyiraho uburyo bwo kubona imirimo biri gutanga umusaruro ugaragara ku Banyarwanda no ku bukungu bw’igihugu. Turanashyira imbaraga mu buryo burambye kugira ngo ibyo twagezeho bizakomerezeho mu myaka myinshi iri imbere.”
HCI+ ni igipimo cyagutse ku cyari gisanzwe cya Human Capital Index, kikaba kirimo n’ibijyanye n’amashuri makuru, kwinjira ku isoko ry’umurimo n’ireme ry’akazi, bigafasha ibihugu kumenya aho bigifite intege nke no gupima uko iterambere ry’abantu rihinduka umusaruro mu bukungu.
Nubwo u Rwanda rwarenze ibipimo by’akarere n’ibihugu bifite ubukungu biri ku rwego rumwe, rukomeje gukora cyane kugira ngo rugere ku rwego rw’ibihugu bifite ubukungu bwo hagati mu 2035.
HCI+ ipima ubushobozi abantu bavuka uyu munsi bazagira mu gutanga umusaruro mu buzima bwabo bwose, hashingiwe ku burezi, ubuzima n’uburambe mu kazi.
Igaragaza uko abana bavutse uyu munsi bashobora kuzaba abantu bafite ubuzima bwiza, bize kandi bafite ubushobozi bwo gukora no guteza imbere ubukungu.







