sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Ubuziranenge ku Isi (ISO).

sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Ubuziranenge ku Isi (International Organisation for Standardisation – ISO), aho ruzamurikira ubwiza bw’ibikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda).

Ni inama ngarukamwaka ihuza ibihugu byose bikorana n’amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge, kugirango biganire ku hazaza h’ubuziranenge cyane cyane ku birebana n’ubucuruzi n’inganda hagati y’ibihugu.

Yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Ukwakira ikazageza ku wa 10 Ukwakira 2025, aho yitabiriwe n’abasaga 1200 bahagarariye ibihugu birenga 170 byo hirya no hino ku Isi.

Abayitabiriye barimo abahagarariye za Leta, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abayobozi b’ibigo bikomeye, inzego zishinzwe ibipimo by’ubuziranege, imiryango y’abarengera abaguzi, ibigo by’ubushakashatsi n’abahagarariye imiryango itari iya Leta.

Uyu munsi wa mbere wayo, ibihugu biri mu nzira y’amajyambere biraganira ku byo bimaze kugeraho ku birebana no gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge n’imbogamizi zishobora gutuma ubucuruzi butihuta kubera aya mabwiriza.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko kugirango u Rwanda rutoranywe nk’igihugu cyakira iyi nama, hari byinshi birebwaho.

Ati: “Icya mbere ni ukurebana ko u Rwanda rufite ibirebana n’ubuziranenge bihamye, uburyo bwo gukurikirana ubuziranenge mu gihugu, n’urwego rushyira mu bikorwa amabwirirza y’ubuzirange bigezweho.”

Yongeyeho ko ibyo bidahagije kuko hanarebwa ubushobozi bwo kwakira Inama Mpuzamahanga 

Ati” Ibyo byose birarebwa ariko hakibandwa nanone ku bushobozi igihugu gifite mu kwakira inama nk’izo nini.”

Muri iyi nama u Rwanda ruzagira umwanya uhagije wo kuvuga kuri gahunda ya zamukana ubuziranege isanzwe ihari ifasha inganda nto n’iziciriritse kugirango ibicuruzwa byazo bigere ku rwego Mpuzamahanga.

Iyi nama kandi yitezweho kuba urubuga rwo kumurika ubuziranenge, udushya n’ubushobozi bwo guhatana by’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), mu buryo buhuye n’Intego z’Igihugu z’Iterambere (NST2) zigamije kongera ubucuruzi bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga no guteza imbere inganda hifashishijwe ibipimo mpuzamahanga by’ubuziranenge.

Photos:

[fluentform id="3"]