sangiza abandi

U Rwanda rwashimangiye ko rushyigikiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu buryo butekanye

sangiza abandi

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RDB, Michelle Umurungi, yagaragaje ko u Rwanda rwafunguriye amarembo ubucuruzi bwambukiranya imipaka, nk’uburyo bwo kongerera imbaraga ubucuruzi bw’ibihugu ariko hubahirizwa umutekano.

Ni ibyo yagarutseho ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’ubukungu iba ku ruhande rw’murikagurisha Mpuzamahanga ry’Ibicuruzwa byinjizwa mu Bushinwa, rizwi nka ‘China International Import Expo, CIIE 2025’.

Iri murikagurishwa riri kuba ku nshuro ya 8, riri kubera mu mujyi wa Shanghaiba, kuva tariki ya 5 kugeza ku wa 10 Ugushyingo 2025.

U Rwanda ruri mu bihugu byaryitabiriye nk’umwanya mwiza wo kwagura amasoko ku bicuruzwa by’u Rwanda, gukomeza kumenyekanisha igihugu ndetse no gukurura abashoramari.

Muri rusange iri murikagurisha ryitabiriwe n’ibigo by’ubucuruzi bisaga 4000 byo mu bihugu 155, ndetse akaba ari urubuga mpuzamahanga rukomeye ruhuriza hamwe abacuruzi n’abashoramari bo hirya no hino ku Isi.

Muri iyi nama y’ubukungu ya ‘Hongqiao International Economic Forum’, umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RDB, Michelle Umurungi, yatanze ikiganiro kigaruka ku iterambere rishingiye ku mutekano w’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ashimangira ko ubu bucuruzi ari ishingiro ry’iterambere rirambye.

Ati” Kuba igihugu cyarafunguye imipaka, bisobanura kwizera imbaraga ziri mu guhererekanya ibicuruzwa, ibitekerezo ndetse n’amahirwe. Kugira umutekano bivuze ko ukwo gufungura imipaka bitaviramo igihugu cyacu kwangizwa ahubwo ari ukurushaho kugiha imbaraga.”

Michelle agaragaza ko kugira umutekano atari uko wifungiranye, ahubwo ushingira ku kubaka icyizere hagati y’ibihugu bitandukanye.

Ati” Umutekano nyawo ntabwo ari uwo kubaka inkuta, ahubwo ni uwo kubaka icyizere hagati ya za guverinoma, mu mikorere no hagati y’abantu. Ubucuruzi bufunguye si ibijyanye no kohereza no kwakira ibicuruzwa gusa, ahubwo ni ukwigirira ikizere, kumenya ko hari imikoranire ihamye no kwizera ko iterambere ryasangirwa na bose.”

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bwarazamutse cyane aho mu 2023, bwari buri kuri 31%, ni mu gihe ibyo u Rwanda rwohereza mu bushinwa byageze kuri 81% mu 2023.

Ibicuruza u Rwanda rwohereza mu Bushinwa mu 2023, byari bifite agaciro ka miliyoni 131 z’amadorari, mu mwaka wa 2024, agaciro k’ibyoherejwe mu Bushinwa karazamutse kagera kuri miliyoni 159.76 $.

Ku rundi ruhande kandi u Bushinwa ni bwo buyobora mu gushora imari mu Rwanda (FDI), aho ishoramari ryageze kuri miliyoni 460 z’amadolari mu 2024, ryibanda cyane mu nganda, ubukerarugendo, imitunganyirize y’ibikomoka ku buhinzi, ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Abohereza ibicuruzwa hanze baturutse mu Rwanda bitabiriye iri murikagurisha bari kumurika ibicuruzwa 15 birimo ikawa, icyayi, urusenda, makadamiya n’ibindi bikorwa by’ubukorikori byose bikorerwa mu gihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, agaragaza ko iri murikagurisha ryabaye urubuga rukomeye ku masosiyete y’Abanyarwanda, cyane cyane abahinzi bato n’amakoperative y’abagore, binyuze mu kubaha amahirwe yo kugera ku isoko ry’u Bushinwa.

Ati” Mu bihe byashize, ibicuruzwa by’u Rwanda birimo ikawa, icyayi n’ubuki byabashije kwinjira ku isoko ry’u Bushinwa, bifasha mu kongera inyungu n’imirimo mu Rwanda. Iyo Abashinwa banywa ikawa cyangwa ubuki by’u Rwanda, baba bashyigikira imiryango y’abahinzi mu cyaro cyacu. Uru ni rwo rwego rw’iterambere rusangiwe dushaka kugeraho.”

Photos:

Photos: RDB

[fluentform id="3"]