Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, REMA, cyatangaje ko u Rwanda rumaze kwinjiza hafi miliyoni 1.5 z’amadolari, arenga miliyari 2.2 Frw, binyuze mu isoko rya carbone, aho imishinga 29 imaze kwandikwa.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin, yavuze ko carbon credit imwe ihwanye na toni imwe ya CO₂ umushinga wabashije gukumira kujya mu kirere cyangwa kugabanya mu kirere.
Ati “Ubu dufite imishinga igera kuri 29 yanditse muri REMA, nk’imishinga iri mu isoko rya Carbone. Zigiye ziri mu bice bitandukanye. Hari igeze ku rwego rwo kugurisha, iri ku rwego rwo kwiyandikisha, iyo ku rwego rwo gusuzumwa cyangwa se gukurikiranwa n’abo bo hanze bareba niba koko ibyo biyemeje ari byo bari gukora.”
Iyi mishinga ikubiyemo ibikorwa byo gutera no kubungabunga amashyamba, gukoresha ingufu zisubira, gucunga imyanda, ubuhinzi, ubwikorezi n’ibindi bikorwa bigabanya imyuka ihumanya ikirere.
Munyazikwiye yavuze ko imishinga yose ishaka kwinjira muri iri soko ibanza gutangwa muri REMA, igasuzumwa n’inzego zibifitiye ububasha ndetse n’ibigo mpuzamahanga byemewe mbere y’uko carbon credits zayo zijyanwa ku isoko.
Yasobanuye ko igiciro cya carbon credit gihindagurika bitewe n’isoko n’ubwoko bw’umushinga, ariko muri iki gihe credit imwe ishobora kugura hagati ya 14$ na 45$.
U Rwanda rufite intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% bitarenze 2030, aho toni miliyoni 3.5 zizagabanywa binyuze mu bikorwa by’imbere mu gihugu, izindi toni miliyoni 4.5 zikagabanywa binyuze mu nkunga n’imishinga mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ibidukikije, Bernadette Arakwiye, yavuze ko iri soko rishobora no guha Abanyarwanda amahirwe yo kubona amafaranga binyuze mu mishinga igabanya cyangwa ikuraho imyuka ihumanya ikirere, irimo no gutera ibiti.
Yagize ati “Abanyarwanda batera ibiti bashobora gutegura imishinga, bagapima ingano y’imyuka ihumanya ikirere yagabanijwe, maze bakabona carbon credits bashobora kugurisha ku isoko.”
Kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Ukwakira 2026, i Kigali hazabera Inama Mpuzamahanga ku Masoko ya Carbone muri Afurika, izahuza abategura imishinga n’abashoramari ndetse n’abaguzi ba carbon credits.









