sangiza abandi

U Rwanda rwitabiriye Inama ku bibazo byugarije uburenganzira bwa muntu ku Isi

sangiza abandi

U Rwanda rwitabiriye  Inama ya 61 ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bwa muntu, iri kubera i Genève mu Busuwisi kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026.

Iyi Nama ihurije hamwe ibihugu biri mu Muryango w’Abibumbye mu biganiro ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu byugarije Isi, ikaba izasozwa mu ntangiriro za Mata. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye iyi nama iri kubera Palais des Nations i Genève, aho ari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Hon Dr Emmanuel Ugirashebuja, 

Byitezwe ko izi ntumwa zizatanga ubutumwa bw’u Rwanda  mu gushimangira ubushake n’ubwitange bwarwo mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu, gukumira ibibazo mbere y’uko bibaho, no gukomeza ubufatanye mpuzamahanga.

Mu ntangiriro z’iyi nama, Minisitiri Amb Nduhungirehe aragira uruhare mu kiganiro kifite insanganyamatsiko igira iti: “Durban 25: Uko kujenjekera imvugo z’urwango bitiza umurindi ibikorwa by’urugomo n’ihungabana ry’umutekano mu karere.”

Muri iyi Nama kandi  Intumwa z’u Rwanda  zizagirana ibiganiro byihariye n’Abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye n’Ubuyobozi bwawo, hagamijwe kurushaho gushimangira imikoranire no gusangira ibitekerezo ku bibazo bireba isi.

U Rwanda ruzakoresha uru rubuga mu kugaragaza ibimenyetso bifatika ku mvugo z’urwango, ndetse n’ingengabitekerezo zibiba umutekano muke n’iza jenoside mu karere.

Iyi nama izasuzuma ibibazo by’ibihugu 25 bitandukanye ndetse inaganire kuri raporo zisaga 80 zigaruka ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Photos:

[fluentform id="3"]