sangiza abandi

Ubushinjacyaha bwageze ku ntego 100% mu gutunganya amadosiye mu 2024/25

sangiza abandi

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique yatangaje ko mu mwaka w’Ubutabera wa 2024/25, Ubushinjacyaha Bukuru bwakoze amadosiye angana na 96.4%, maze umuhigo bari bihaye wa 96% ugerwaho 100%.

Ni ibyo yagarutse kuri uyu wa mbere, tariki ya 1 Nzeri, ubwo hatangizwaga kumugaragaro umwaka w’Ubutabera wa 2025/2026.

Habyarimana yavuze ko mu mwaka ushize, Ubushinjacyaha bukuru bwakiriye amadosiye arenga ibihumbi 78,000 ndetse muri yo hakozwe arenga na 96%.

Ati” Muri uyu mwaka ushizwe wa 2024/25, Ubushinjacyaha Bukuru bwakiriye amadosiye agera ku bihumbi 78,489, muri yo bukoramo ibihumbi 75,732, bingana na 96.4%. Twibutse ko twari twarahize kuzakora amadosiye angana n’ijanisha rya 96%, bityo uyu muhigo ukaba waragezweho ku kigero cy’ 100%.”

Avuga ko muri aya madosiye ayaregewe inkiko ari ibihumbi 42,279, naho ayashyinguwe ni ibihumbi 33,453.

Ati” Muri aya madosiye yashyinguwe bituruka ku mpamvu zitandukanye muri zo hakaba harimo uburyo bwo gukemura amakimbirane bidaciye mu nkiko. Twavuga nko guca ihazabu aho biteganywa n’amategeko ategeka ibyaha n’ibihano cyangwa se kumvikanisha uwahohotewe n’uregwa.”

Imibare y’ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwagikorewe igaragaza ko hakozwe amadosiye 2,004, guca ihazabu nta rubanza byakozwe mu madosiye 559, ubwumvikane burebana no kwemera icyaha bwakozwe mu ma dosiye ibihumbi 11,800.

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko mu mwaka ushize hitawe ku kuba abakekwaho icyaha baregerwa inkiko bakurikiranwa badafunze.

Ati” Ariko kandi ibi ntago bivuga ko abagizi ba nabi cyangwa abakora ibyaha bahabwa urwaho rwo koroherezwa.”

Avuga ko ubushinjacyaha bukuru bwihatiye kuzamura ikigero butsindiraho impanza buburana, ndetse igipimo cyariyongereye ugereranyije n’umwaka wabanje.

Yavuze ko kuva muri Nyakanga 2024-Kamena 2025, mu manza 42,348 zaburanywe n’Ubushinjacyaha imbere y’Inkiko, izingana n’ibihumbi 39,498, bingana na 93.2%, ubushinjacyaha bwarazitsinze.

Ati ” Ibi bikaba bigaragaza ko ubwiza bw’akazi dukora bukomeje gutera imbere.”

Uko ibyaha byaburanishijwe

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko ku cyaha cy’Ingengabiterezo cya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo bakiriye amadosiye 293, yose arakorwa ararangira ashyikirizwa inkiko, ikigero cyo kuyatsinda kingana na 85%.

Ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, ubushinjacyaha bwakiriye dosiye 1,252, muri zo 1,053 zafatiwe umwanzuro bingana na 92% by’amadosiye yose yakiriwe. Muri ibi byaha mu manza 620 zasomwe ubushinjacyaha bwatsinze 521.

Ibyaha by’inzanduka birimo gucuruza, gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge, iyezandonke n’ibikoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’icyaha cyo gucuruza abantu, hakiriwe amadosiye ibihumbi 5,168, muri zo ibihumbi 5,025 bingana na 97% zarakozwe.

Avuga ko ibyaha byo gusambanya abana, gusambanya ku gahato no guhoza ku nkeke bazakomeza, ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye agera ku bihumbi 8,149, hakorwamo ibihumbi 7,780 bingana na 95%.

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique avuga ko bishimira umuhigo w’ikigero cyo gutsindiraho imanza, ndetse ko bazakomeza kunoza imikorere y’Ubushinjacyaha, abafasha b’Ubushinjacyaha, n’Abagenzacyaha binyuze mu kugenzura izi nzego.

Intego y’umwaka mushya ni ukongera imbaraga mu kurengera Umunyarwanda wese, hubahirizwa uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ndetse no guhangana n’ibyaha bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Photos:

[fluentform id="3"]