Kimenyi Yves wahoze ari umuzamu wa APR FC yashimiye Muyango Claudine ku bubutumwa yamugeneye ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko amwibutsa ko azahora ari igice gikomeye cy’ubuzima bwe.
Ni ubutumwa Kimenyi Yves yanyujije ku rukuta rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bw’amasaaha 24 (Story).
Yagize ati “ Urakoze cyane, ubutumwa bwawe bunyibukije ibihe byiza twagiranye, ndagushimira ku bw’urukundo ndetse n’amagambo yawe meza.”
Kimenyi Yves yakomeje yibutsa Muyango Claudine ko azahora uri umuntu wihariye mu nkuru y’ubuzima bwe.
Ati “Uko byagenda kose, uzahora uri igice kidasanzwe mu buzima bwanjye, Urakoze cyane Mukunzi.”
Ubu butumwa buje bukurikira ubwo Muyango yari yasangije ku rubuga rwe rwa Instagram yifuriza Kimenyi bakoze ubukwe muri Mutarama 2024 ndetse bafitanye umwana w’umuhungu, isabukuru nziza y’imyaka 33.
Ni nyuma y’amakuru yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko aba bombi baba baratandukanye mu bwumvikane gusa bo bakaba babihakana.
Gusa bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umubano waba bombi waba udahagaze neza birimo ko basibye amafoto yose bari bahuriyemo ku mbuga nkoranyambaga, arimo n’ayu munsi w’ubukwe bwabo.
Muyango na Kimenyi Yves bamenyanye muri Mata 2019, ubwo Muyango yari yagiye kuri Stade Amahoro kwihera ijisho umukino w’ikipe ya APR FC, baza kumenyana ndetse batangira kujya bavugana byaje kuvamo urukundo.
Mu 2020, amakuru yavugaga ko babana mu nzu ndetse mu 2021, Kimenyi aza kwambika Muyango impeta y’urukundo, muri uwo mwaka bibaruka imfura yabo.
Muri 2024 tariki 4 Mutarama aba bombi basezerana imbere y’amategeko ndetse nyuma yaho, tariki 6 Mutarama 2024 bakora ubukwe bwitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe.




Kimenyi yashimiye Muyango wamwifurije isabukuru nziza





