sangiza abandi

Uko Loni yirengagije nkana ubutumwa bwaburiraga ko Abatutsi bagiye gukorerwa Jenoside

sangiza abandi

Gen Aboubacar Faye wahoze mu ngabo za Loni zari zaje kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) yavuze uburyo Umuryango w’Abibumbye wirengagije ku bushake ubutumwa bwoherejwe bumenyesha ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside yakorewe Abatutsi.  

Ibi Gen Aboubacar Faye yabitangaje kuri uyu wa 8 Mata 2026 ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga yo kurwanya jenoside yabereye mu Rwanda.

Uyu mugabo ukomoka muri Senegal ubwo yasangizaga abitabiriye iyi nama amateka y’ibyabaye mbere no mu gihe cya jenoside yavuze ko mbere y’uko Abatutsi batangira kwicwa we na Lt Gen Romeo Dallaire, bohereje ubutumwa ‘Telegram’ muri Loni bumenyesha ko hari gucurwa umugambi wa jenoside ariko bukirengagizwa.

Yavuze ko bohereje ubutumwa bukubiyemo ibimenyetso byerekana ko leta yari iriho yari irimo kunoza umugambi wo gutsemba Abatutsi ariko abari abayobozi ba Loni ntibigeze babwitaho kugeza ubwo jenoside ishyizwe mu bikorwa.

Yagize ati “ Ibi ndabivuga nk’umuntu byabaye ndeba n’amaso yanjye, nari umwe mu bantu bananiwe kugira icyo bakora ngo bahagarike jenoside kuko hari ibimenyetso biburira abantu rwose bigaragara”.

“Kuva mu 1993 tujya ku Murindi, Ruhengeri, Byumba na Kigali twabonaga ko hari ibintu  yateguwe cyane hari intonde zakozwe z’Abatutsi zigomba kwicwa hari n’ibindi bikorwa birimo gutoza interahamwe ndetse na RTLM yirirwaga itesha agaciro Abatutsi ibita ngo ni Inyenzi.”

Yavuze ko icyo Lt Gen Romeo Dallaire yohereje ubutumwa ‘Telegram’ aburira Loni ko hari gutegurwa jenoside ariko baramubwira ngo “ Ntugire icyo ukora, ukurikize amabwiriza usanganywe ari mu ngingo ya 6”.

Yakomeje avuga ko iyo Telegram itigezi yitabwaho nyamara yari irimo umuburo ariko abari abayobozi ba Loni ntibigize bayiha agaciro.

Tariki 10 Mutarama 1994 ni bwo Gen Dallaire, yandikiye ubutumwa abamukuriye ku cyicaro cya Loni, abamenyesha ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside.

Dallaire yanditse asaba uburenganzira bwo kugira icyo akora nyuma y’amakuru ateye ubwoba yari amaze guhabwa, aho kumuha uburenganzira bamubuza kugira icyo akora ndetse ategekwa gushyira ayo makuru abari bari gutegura ‘Jenoside’.

Gen. Faye azwiho kuba umwe mu basirikare bake ba MINUAR banze kuva mu Rwanda igihe amahanga yatereraga u Rwanda, agahitamo kurinda abasivile bari barahungiye muri Stade Amahoro i Remera.

Mu buhamya bwe yagiye atanga mu bihe bitandukanye, yavuze ko yanze kumvira amategeko bahabwaga na Loni yavugaga ko bagomba gusiga Abatutsi bari bari mu kaga ngo bicwe ahubwo ahitamo kugumana nabo ngo abacungire umutekano.

Hagaragajwe uko Loni yirengagije ku bushake ubutumwa bwaburiraga ko Abatutsi bagiye gukorerwa Jenoside

Photos:

[fluentform id="3"]