Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia, Maj Gen Odawa Yusuf Rage, ari kumwe n’itsinda ayoboye basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye i Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muyobozi w’Ingabo za Somalia n’itsinda arangaje imbere bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itandatu, guhera kuri uyu wa kabiri, tariki ya 7 Ukwakira 2025.
Ni uruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye busanzwe mu bya Gisirikare hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Somalia, no guteza imbere imikoranire mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu Karere.
Maj Gen Odawa Yusuf Rage yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda ndetse agirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Muri uru ruzinduko, abagize Ingabo za Somalia basobanuriwe ishusho y’umutekano mu Karere n’umusanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro muri Afurika binyuze mu butumwa bw’amahoro.
Baganiriye kandi ku buryo bwo gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare, kongerera ingabo ubushobozi no gusangira amakuru hagati y’u Rwanda na Somalia.
Iri tsinda kandi ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho bashyize indabo ku rwibutso ndetse bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ziharuhukiye.
Mu gihe bazamara mu Rwanda, bazasura ibigo bikorana na Minisiteri y’Ingabo n’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside kugira ngo bamenye byinshi ku mateka y’u Rwanda no ku rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside.








