sangiza abandi

Umujyi wa Kigali watangaje imihanda yahariwe bisi mu masaha abonekamo abagenzi benshi

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali watangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026 hari imihanda imwe n’imwe izaba ifite ibisate byagenewe bisi zitwara abagenzi mu buryo rusange mu masaha agaragaramo abagenzi benshi.

Mu itangazo umujyi wa Kigali washyize hanze kuri uyu 23 Mata 2026 wavuze ko mu mihanda imwe n’imwe yo muri uyu mujyi hari ibisate by’imihanda bizajya bikoreshwa na bisi n’ibindi binyabiziga ndakumirwa mu masaha abonekamo abagenzi benhsi.

Watangaje ko mu masaha ya mu gitondo ibi bizajya bihera sa sukumi n’ebyiri kugeza sa yine (06h00-10h00) mu gihe nimugoroba bizajya bitangira kuza sa kumi n’imwe kugera satatu (17h00-21h00). Iyi mihanda izashyirwaho ibyapa byabugenewe byerekana iyi gahunda.

Mu yandi masaha iyi mihanda izajya ikoreshwa n’ibinyabiziga byose mu buryo busanzwe.

Imihanda izatangirizwamo iki gikorwa ni umuhanda uturuka kuri Rondpoint y’umujyi wa Kigali-Peyaje ugakomeza mu Kanogo-Rwandex na Sonatube ukagera mu Giporoso no ku Cyamitsingi.

Undi ni uturuka Sonatube-Kicukiro Centre ukagera muri Gare ya Nyanza.

Hari kandi undi uturuka muri Gare mu mujyi Downtown umanuka ahahoze gereza ya 1930 ugaca kuri Rondpoint yo mu mujyi ugakomeza Yamaha ukagera muri Gare ya Nyabugogo.

Nanone kandi hari umuhanda uturuka kuri Hotel Gloria ugakomeza ku isoko rya Nyarugenge ukagera kuri City Plaza.

Umujyi wa Kigali wagiriye inama abantu bafite imodoka zabo bakoresha iyi mihanda kuzakoresha indi mihanda itazaberamo iki gikorwa cyangwa kuzajya bazinduka mbere y’uko amasaha yagenewe bisi agera cyangwa nanone bagategereza igihe amasaha yahariwe bisi ibisate by’imihanda arangira.

Wasabye abantu bafite imodoka zabo bwite kandi ko mu gihe bitari ngombwa bajya batega bisi bagatwara izabo mu gihe biri ngombwa cyangwa mu gihe amasaha yahariwe bisi amugereyeho ko yaparika imodoka ye ahabunewe agakomeza urugendo na bisi.

Iyi gahunda umujyi wa Kigali uyishyizeho mu gihe yashize iminsi Leta y’u Rwanda igira abantu bafite imodoka zabo kuziparika mu gihe biri ngombwa bagatangira gukoresha bisi rusange bitewe n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ryatewe n’intambara Amerika yashoje kuri Iran.

Intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati yatumye ibikomoka kuri peteroli bihenda cyane kubera inzira ya Hormuz yanyuzwagamo 20% by’ibicuruzwa ku Isi yafunzwe na Iran.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yateguje Abaturarwanda kwitwara nk’abari mu bihe bidasanzwe kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, ateguza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizakomeza kuzamuka.

Kugeza ubu mu Rwanda ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byarazamutse cyane aho kuri ubu litiro ya Lisanse iri kugura 2938 Frw mu gihe iya Mazutu iri kugura 2205 Frw.

Guhera tariki ya 24 Mata 2026 hari imihanda imwe n’imwe izatangira gukoreshwa na bisi gusa mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba
Umujyi wa Kigali wasabye abafite ibinyabiziga byabo kuzinduka cyangwa bagakoresha indi mihanda itazaberamo iki gikorwa
Kuva sakumi n’ebyiri kugera kugera sayine za mu gitondo no kuva sa kumi n’imwe kugera satatu za nimugoroba hari imihanda izaba ikoreshwa na bisi gusa

Photos:

[fluentform id="3"]