Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwataye muri yombi Umunyamakuru wa Radio / TV10, Ndahiro Emmanuel uzwi nka ‘Taikun’.
Hari amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu munyamakuru ashyamirana n’abari bashinzwe umutekano ku mbuga ya Kigali Convention Center, ahabera ibitaramo byo kwishimira iminsi mikuru.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko Ndahiro yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026 nyuma yo gusagarira Abasekirite mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyaberaga mu mbuga ya Kigali Convention Centre.
Dr Murangira yavuze ko Ndahiro akekwaho gukubita no gukomeretsa, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi no gukoresha amagambo arimo ibikangisho.
Ubu Ndahiro afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, mu gihe iperereza rigikomeje.
Itegeko rigena ko umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye uwakorewe icyaha indwara cyangwa kudashobora kugira icyo yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.






One Response