Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamakuru, Aime Gad, yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime wakoze cyane akamenyekana mu gihe gito (Best Breakout Actor of the year 2025), mu bihembo bikomeye byo muri Nigeria.
Ibi bihembo bizwi nka Music Video Africa Awards (MVAA), byatanzwe ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki ya 13 Ukwakira, muri Hotel ya Oriental Hotel iherereye i Lagos muri Nigeria.
Aime Gad yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime wakoze cyane akamenyekana mu gihe gito, abikesha filime ye y’uruhererekane yise “Hidden” iri mu zikunzwe mu Rwanda.
Mu kiganiro cyihariye, Aime Gad yahaye Umunota, yatangaje ko mu cyiciro yegukanyemo igihembo yari ahanganyemo n’abandi bakinnyi babiri ba filime bakomoka muri Afurika y’Epfo na Uganda akabasha kubahigika.
Aime Gad avuga ko nyuma yo kwegukana iki gihembo agiye kurushaho gushyira imbaraga no muri filime zirangira ndetse ziri mu rurimi rw’icyongereza
Ati “ Ubu ngiye gushyira imbaraga mu gukora filime nto zirangira, filime ifite iminota 30, isaha, ubundi ihita irangira ariko ndusheho kwibanda mu rurimi rw’icyongereza kugirango zikomeze kugera kure.”
Yavuze ko ashimira byimazeyo buri wese wabigizemo uruhare kugirango abashe kwegukana iki gihembo.
Yagize ati “ Ndashimira byimazeyo buri wese wemera icyerekezo cyanjye, cyane cyane abaterwa ishema n’uburyo nkina ndetse n’uburyo nkoramo inkuru ( Movie acting & Directing ), Urukundo n’ubufasha bwanyu nibyo binkomeza buri munsi.”
Uyu musore yakomeje avuga ko iki gihembo agifata nk’itangiriro ry’ibihe bidasanzwe mu rugendo rwe maze ahishura ko intego ari ugukomeza gukora cyane,
aai “ Ibi ni intangiriro gusa, ibikomeye biri imbere. Ni igihe cyo guhaguruka, tugateza imbere sinema yacu, kandi tukereka Isi ibyo dushoboye, twubake ibizibukwa iteka”.
Uyu musore umaze imyaka ibiri yinjiye mu bijyanye no gukina filime, ni umwe mu basore bakiri bato bahagaze neza mu ruganda rwa sinema mu Rwanda,
Aime Gad yakinnye muri filime zitandukanye zirimo Hidden, My Heart, Deceiver, The Forest, n’izindi nyinshi.
AIME GAD YEGUKANYE IGIHEMBO









