Umunyarwandakazi, Tuyishime Solange Keita wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe, yasoje iri rushanwa ari mu bakobwa 30 ba mbere, ku nshuro ya mbere yari aryitabiriye.
Iri rushanwa ryasojwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Ugushyingo 2025, mu mujyi wa Bangkok ho muri Thailand, ryegukanywe n’umunya Mexico Fatima Bosch, w’imyaka 25 y’amavuko.
Umunyarwandakazi, Solange Keita wari uhanzwe amaso n’Abanyarwanda, yasoje iri rushanwa ari muri 30 ba mbere.
Tuyishime Solange yanditse amateka yo kuba umukobwa wa mbere uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 74, ndetse yandika amateka yo kuba umugore wa mbere mu mateka y’iri rushanwa ubashije gusoreza muri 30 ba mbere kandi ari hejuru y’imyaka 40.
Aka gahigo agasangiye na Nicole Peiliker wo mu Birwa bya Bonaire, akaba aribo bagore bakuze bitabiriye iri rushanwa mu mateka yaryo, aho bombi bafite imyaka 42.
Tuyishime Solange Keita yabonye izuba mu mwaka w’i 1983, avukira mu Rwanda gusa umuryango we waje kwimukira muri Canada mu 1996, ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko.
Uyu mubyeyi w’abana bane, kuva muri 2010 ni Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye wita ku bana, UNICEF muri Canada, akaba kandi ari umuyobozi w’Umuryango, Elevate International yashinze muri 2017, ukaba wita ku bana ndetse n’abagore batishoboye.
Hamwe n’uyu muryango Solange amaze gutanga impapuro z’isuku zifasha abagore n’abakobwa mu gihe bagiye mu mihango zigera ku bihumbi, 100.000.
Uyu muryango we kandi wabashije gukusanya amafaranga arenga miliyoni 3$ z’amadorali y’Amerika mu bikorwa byo gufasha abatishoboye hirya no hino ku Isi.



Tuyishime Solange Keita yanditse amateka y’Umunyarwanda wa mbere witabiriye Miss Universe


Fatima Bosch niwe wegukanye ikamba








