Umunyarwakazi Xaverine Nirere ukina ikipe ya Team Amani yegukanye irushanwa ry’amagare rya Tour de Windhoek 2025, ryaberaga muri Namibia.
Nirere yegukanye iri rushanwa nyuma y’umukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, akoresheje amasaha 7, iminota 18 n’amasegonda 42, akurikirwa na Merhawit bakinana muri Team Amani na Serkalem Watango aho umwe yakoresheje amasaha 7, iminota 28 n’amasegonda 37, undi akoresha amasaha 7 iminota 28 n’amasegonda 54.
Uyu munyarwakazi yari yitwaye neza mu gace kabanje aho yagasoje asize bagenzi be igihe kingana n’iminota 9 n’amasegonda 49, aribyo byamuhesheje amahirwe yo kuguma imbere ku Cyumweru nubwo yari yasoreje ku mwanya wa kane, nuko agumana umwambaro w’umuhondo.
Muri iri rushanwa, umukinnyi wa Team Rwanda waje imbere ni Valentine Nzayisenga wasoreje ku mwanya wa 18, akurikirwa na Martha Ntakirutimana waje ku mwanya wa 20, Diane Ingabire waje ku mwanya wa 23, Josiane Mukashema aza ku mwanya wa 27, naho Charlotte Iragena asoza ku mwanya wa 37.
Nirere kandi yahawe igihembo cy’umukinnyi wihuta kurusha abandi (Best Sprinter) ku manota 28 arusha amanota 5 uwo bari bahanganye, De Marigny-Lagesse Lucie wo mu gihugu cya Mauritius, wagize amanota 23.
Xaverine Nirere, afite imyaka 23, yatangiye gukina umukino w’amagare mu 2016, amaze kugira uburambe mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye y’amagare.







