sangiza abandi

Umunyarwenya Doctall Kingsley, wiyita ‘Ntakirutimana’ yagaragaje imbamutima ze ku isabukuru ya Perezida Kagame

sangiza abandi

Umunyarwenya ukomoka muri Nigeria, Kingsley Ogbonna benshi bazi ku izina rya Doctall Kingsley, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe mu mashusho yasangije yifuriza Perezida Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko.

Ku munsi w’ejo ku wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025, nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagize isabukuru y’imyaka 68 y’amavuko.

Uyu munyarwenya ukomoka muri Nigeria ukunze kugaragaza urukundo akunda u Rwanda, byageze naho yiha izina ry’Ikinyarwanda rya ‘Ntakirutimana’, yasangije amashusho abyina yishimye.

Muri aya mashusho atangira agira ati ” Banyarwanda bagenzi banjye mubyinane nanjye..”

Yakomeje agira ati ” Uyu munsi ni isabukuru ya Papa wanjye. Uyu munsi ni isabukuru y’Umukuru w’Igihugu w’Indashyikirwa muri Afurika.”

Doctall Kingsley benshi bazi mu mashusho y’urwenya asozwa n’ijambo ‘This Life no balance’, muri ubu butumwa bwe yakomeje agaragaza amafoto yerekana u Rwanda rwa kera n’u Rwanda rw’uyu munsi.

Ati” Niba wibaza ibyo Perezida Kagame yakoze n’impamvu Abanyarwanda bamukunda, dore u Rwanda mbere ya Perezida Kagame (asangiza amafoto ya kera), dore u Rwanda mu gihe cya Perezida Kagame (asangiza amafoto y’u Rwanda uyu munsi).”

Muri aya mashusho ‘Ntakirutimana’ yakomeje abyina aririmba yifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza y’amavuko.

Doctall Kingsley ni umwe mu Banyarwenya b’izina rikomeye mu gihugu cya Nigeria, amashusho ye akundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram aho akurikirwa n’ibihumbi 700 birenga no kuri Tik Tok aho akurikirwa n’abarenga miliyoni enye.

Uyu munyarwenya yagiye ataramira mu Rwanda mu bihe bitandukanye, ndetse yagiye asura ibice bitandukanye by’u Rwanda birimo nk’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Avuga ko akunda cyane Perezida Kagame kubera ibyiza yagejeje ku Rwanda ndetse n’intumbero ye mu gukomeza guteza u Rwanda imbere.

Photos:

[fluentform id="3"]