Umuryango Unity Club Intwararumuri watangaje ko ubabajwe n’urupfu rw’Umurinzi w’Igihango Madamu Joséphine Murebwayire witabye Imana ku Cyumweru tariki ya 05 Ukwakira 2025.
Uyu muryango ubinyujije ku rukuta rwa X watangaje ko Madamu Joséphine Murebwayire yitabye Imana azize uburwayi ndetse ko ari igihombo gikomeye ku muryango wose.
Ati” Ni igihombo gikomeye ku Gihugu, kuri Unity Club no ku bamumenye bose. Twifatanyije n’umuryango n’inshuti muri ibi bihe by’akababaro. Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Madamu Joséphine Murebwayire yari umubyeyi wagizwe umupfakazi n’incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yiciwe abana batandatu, Se ubabyara ndetse n’abavandimwe.
Mu kiganiro yigeze kugirana na Unity Club yatanze ubuhamya bw’uburyo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bari barihishe ku kigo cy’Iseminari, yarokokanye n’abana yaje gukomeza kurera ari nabo bamugaruye mu buzima bwo kumva ko atari wenyine.
Ati” Abo bana nibo banteye umutima wo kumva ko nsigaye ndi umuntu mukuru nubwo nari inkomere ariko abana bari bakomeretse kundusha kuko bari basigaye nta cyerekezo nta muntu numwe mukuru.”
Joséphine Murebwayire avuga ko yaje no guhura n’abandi bana i Byumba agakomezanya umutima w’uko ubwo azaba amaze gukira ibikomere by’umubiri yari yaratewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, azaca incuro ariko abana bakabaho.
Kurera aba bana ntawe atoranyije byaje kumuhesha igihembo cy”Ishimwe ry’Ubumwe’ na Madamu Jeannette Kagame.
Ati” Nagiye nakira n’abandi ntazi iyo bakomoka. Ntabwo nigeze ntoranya umwana nabonaga umwana ubabaye wese nkumva ari umwana. Abo bana rero nibo nkesha umugisha wo kuba narahawe igihembo nahawe.”
Joséphine Murebwayire ari mu babyeyi batandatu batangije ndetse akaba yari n’umuyobozi w’itsinda ry’incike za Jenoside ryiswe ‘Humura Nturi Wenyine’ ryatangiye mu 2012, kuri ubu rigizwe n’abanyamuryango barenga 60.





