sangiza abandi

Umusaruro wa Pariki y’Akagera wageze kuri miliyari 7 Frw mu 2025

sangiza abandi

Pariki y’Akagera yinjije miliyoni 5.06 z’amadorari ya Amerika (miliyari 7 Frw) mu mwaka wa 2025, zivuye kuri miliyoni 4.7$ (miliyari 6,7 Frw) yari yinjije mu 2024, bivuga ko amafaranga yinjiye yiyongereyeho 5,4% mu mwaka umwe.

Ni amakuru yatangajwe n’ikigo African Parks gicunga iyi pariki  kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026, ashimangira ibyagezweho mu mwaka ushize wa 2025.

Abasura iyi pariki nabo biyongereyeho 8%, aho bageze ku bihumbi birenga 59. Muri aba basura iyi pariki harimo abishyura bagera ku bihumbi 51 barimo ab’imbere mu Gihugu, abo mu Karere n’abaturutse mu bihugu by’amahanga.

Abanyarwanda basura Pariki y’Akagera bihariye 47%, abasura baturutse mu mahanga bakangana na 47%, mu gihe abanyamahanga batuye mu Rwanda bangana na 6%.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko uyu musaruro ushimishije, ibyo bashingiraho bagaragaza ko uyu mwaka ushize wabaye u’wuburumbuke.

Ati” Umwaka wa 2025 wabaye umwaka w’iterambere, ukwihangana n’ibikorwa bifatika byagezweho muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. Twateye intambwe nziza mu kubungabunga ibidukikije, mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kuzamura urwego rw’ubukerarugendo.

Ibi byose ntibyashoboraga kugerwaho hatabayeho inkunga y’abadusura, abaterankunga, abafatanyabikorwa n’abandi. Turabashimira byimazeyo ku ruhare rwabo rukomeye.”

Iyi pariki, yabashije kwishyura ikiguzi cyose cy’imikorere yayo ya buri munsi (hatabariwemo ishoramari rinini n’ibikorwaremezo bikomeye) ikoresheje amafaranga yinjiza ubwayo. 

Ibi bavuga ko byagize uruhare rufatika mu bikorwa by’ingenzi byo kubungabunga inyamanswa n’ibidukikije ndetse n’iterambere ry’imibereho y’abayituriye.

Mu 2025, Ikinyamakuru cya National Geographic gitangaza amakuru yo kwigisha no gufasha abantu kumenya Isi n’ibiyigize, cyashyize Pariki y’Akagera ku rutonde rw’ahantu 25 ha mbere heza ho gusurwa mu 2026, iyi ikaba ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Muri uwo mwaka kandi, Pariki y’Akagera yakiriye inkura z’umweru 70 zavuye muri Afurika y’Epfo, zazanywe ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB n’Umuryango urengera ibidukikije wa Howard G. Buffet n’uwa African Parks ushinzwe gucunga Pariki zo muri Afurika.

Izi nkura zirimo ingabo 28 zageze muri Pariki y’Akagera tariki ya 10 Kamena 2025, biba ubwa mbere habayeho kwimurira rimwe umubare munini w’inyamaswa zinjizwa mu gihugu.

Iyi pariki kandi izwi nk’ahantu nyaburanga hakomeye mu kurengera inyamanswa zari ziri mu byago byo kuba zahunga cyangwa zikazimira burundu.

Pariki y’Akagera yakira ba mukerarugendo mpuzamahanga baturutse hirya no hino ku Isi, baje kwihera ijisho inyamaswa zicumbikiwe muri iyi pariki zirimo Intare, Inzovu, Ingwe, Twiga, Ingona, Inkura, ubwoko burenga 500 bw’inyoni n’izindi nyinshi.

Akagera ni yo pariki yonyine mu Rwanda ibonekamo inyamanswa eshanu zikomeye (Big Five) zirimo intare, ingwe, inzovu, inkura z’umukara (black rhinos) n’imbogo.

Yanabamo kandi twiga (giraffes), imfizi z’amavubi (zebras), n’amoko menshi y’inyoni, bigatuma iba ahantu hihariye ho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo.

Photos:

[fluentform id="3"]