Raporo nshya yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekanye ko umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 8.5% mu kwezi kwa Kamena 2025, ugereranyije na Kamena 2024.
Iyi raporo yashyizwe ku rubuga rwa NISR, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 6 Kanama 2025, igaragaza ko muri rusange, mu mwaka ushize wose, umusaruro w’inganda wiyongereyeho 6.4%.
Iyi raporo igaragaza ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’amakariyeri ari rwo rwazamutse cyane kurusha izindi, aho rwiyongereyeho 17.7%.
Ni mu gihe inganda zitunganya amashanyarazi zazamutseho 12.5%, izitunganya amazi n’isuku ziyongeraho 3%, naho inganda zitunganya ibindi bintu bitandukanye zizamukaho 2.3%.
Mu nganda zitunganya ibintu bitandukanye, raporo yerekana ko 24.6% by’izamuka ryazo ryaturutse ku nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, naho 28.9% byaturutse ku nganda zitunganya amabuye y’agaciro adacurwamo ibyuma.
Ku rundi ruhande, hari inganda zagize igabanuka ry’umusaruro. Izi nganda z’ubutabire n’ibikoresho bya pulasitike zagabanutseho 13.9%, mu gihe inganda zikora ibikoresho bikozwe mu byuma, amamashini n’ibindi bikoresho byo muri urwo rwego zagabanutseho 6.6%.
NISR ivuga ko ibi bipimo bitarimo iby’ibikorwa by’ubwubatsi kubera imbogamizi zabayemo zijyanye no kubona amakuru yabyo.





