sangiza abandi

Umutoza wa Al Hilal yavuze ko ikipe ye itakina ishonje

sangiza abandi

Umutoza wa Al Hilal, Laurențiu Reghecampf, yatangaje  ko we n’ikipe ye batazongera gukina imikino ya shampiyona, ikinwa saa cyenda z’amanywa (15:00) mu gisibo.

Umubare mwinshi w’abakinira iyi kipe ni abasengera mu idini ya Islam ariyo mpamvu isaba ko imikino ifite itashyirwa ku isaha ya saa cyenda, isaha abakinnyi baba bafunze.

Yabigarutseho ku wa gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026, nyuma y’umukino ikipe ye yanganyijemo na Rayon Sports FC igitego 1-1. 

Uyu mukino wabereye kuri  Kigali Péle Stadium saa 15:30.Uyu mukino wari ikirarane cy’umunsi wa 19 wa shampiyona, byanatumye ushakirwa umwanya ushoboka kuko kongera kuwusubika byari kuba ikindi kibazo.

Umutoza wa Al Hilal utarishimiye gutakaza amanota kuri uyu mukino yahanganyemo na Rayon Sports, yatangaje ko intandaro yo kudatsinda ari uko abakinnyi be bari bashonje kuko bari mu gisibo, bityo gukina ntacyo bafashe ari ikibazo.

Ati: “Abakinnyi banjye 99% ni aba-Islam. Nibongera kudushyira saa 15:00 muri iki gisibo, ntituzaza.”

Yakomeje agira ati: “Ntibarya, ntibanywa. Hagize ugwa mu kibuga ni njye wabibazwa. Ubu si ubumuntu.”

Uyu mukino wakuwe saa 18:00 kubera ikibazo cy’amatara amukirira stade atari gukora muri iminsi ari nako bisigaye bigenda ku yindi mikino mu gihe iki kibazo kitakemuka.

Gusa bimaze kugaragara ko bigora amwe mu makipe kuko nk’ayakagombye gukina saa cyenda akina saa 12:30.

Photos:

[fluentform id="3"]