Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye urubyiruko rutangiye Itorero ry’Urungano, ko ubumenyi bazahakura bwuzuzanya n’uburere bakura ku babyeyi n’abarimu, kuko ribabera umwanya wo kubona icyerekezo cyiza cyabafasha kwirinda ingeso mbi zose.
Ibi Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025, mu Kigo cy’ubutore cya Nkumba, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Itorero ry’Urungano Icyiciro cya karindwi.
Iri torero ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 300, ruturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda no mu bihugu by’amahanga birimo Uganda, Kenya, Togo, u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rizamara iminsi umunani, kuva tariki ya 13 – 20 Ukuboza 2025.
Minisitiri Bizimana yibukije urubyiruko ko buri gihugu cyateye imbere gishingira ku muco n’indangagaciro zacyo, ashimangira ko Itorero ari urubuga rwihariye rutoza Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, umuco n’indangagaciro by’igihugu, bityo bakagira imyitwarire iboneye n’icyerekezo kibafasha gutanga umusanzu mu iterambere.
Ati” “Muzungukira byinshi muri iri torero, haba mu mashuri no mu mirimo. Abantu babeshwaho n’umuco, kandi umwanya mumara hano ni uwo gutozwa indangagaciro z’Abanyarwanda. Iri Torero rero, riruzuzanya n’uburere mukura ku babyeyi n’abarimu kuko ribabera umwanya wo kubona icyerekezo kugirango mwirinde ingeso mbi nk’ubujura, ubusinzi, n’izindi zituma umuntu ata agaciro.”
Minisitiri Bizimana yasabye uru rubyiruko gukurikira neza ibiganiro bazahabwa, bakabaza ibibazo bibafasha gusobanukirwa, kugira ngo bazasoze iri torero bafite intego yo kuba icyitegererezo mu muryango Nyarwanda.
Ati” Ndabasaba gukurikira ibiganiro mugiye guhabwa muri iri Torero, mukabaza ibibazo bituma musobanukirwa, ku buryo muzava hano mufite intego yo kuba ‘Bandebereho’, mugaharanira kuba ikitegererezo mu muryango nyarwanda n’ahandi hose muzaba muri.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Emmanuel Mahoro, yaganirije uru rubyiruko ku mateka y’Itorero mu Rwanda n’uruhare rwaryo mu kubaka Umunyarwanda uharanira ubumwe n’iterambere rirambye.
Ati” Itorero ryavanyweho n’abakoloni mu mwaka wa 1924 risimbuzwa amashuri, ariko ayo mashuri mu bumenyi yatanze yirengagije umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo ndetse na kirazira, ahubwo yibera imwe mu miyoboro yimakaje amacakubiri yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Mahoro yashimangiye ko iterambere rirambye Abanyarwanda bifuza rigomba gushingira ku muco Nyarwanda, indangagaciro zawo na kirazira, anasaba urubyiruko kwitabira Itorero nk’urubuga rubafasha gusobanukirwa icyerekezo cy’igihugu no gusigasira amateka y’u Rwanda.
Itorero ry’Urungano rifite intego yo guha urubyiruko umwanya wo kungurana ibitekerezo ku mateka y’igihugu, gusobanukirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, hagamijwe komorana ibikomere, no gufata ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza ubumwe.










