sangiza abandi

Urubyiruko rw’u Rwanda ruba muri Afurika y’Epfo rwasangijwe amateka y’Igihugu

sangiza abandi

Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo, bari mu Rwanda mu ruzinduko rwo gusura igihugu ruzamara iminsi 10, rugamije kubafasha kumenya igihugu, amateka yacyo, umuco n’ibikorwa by’iterambere cyagezeho.

Ni muri gahunda ya Youth Connection Tour, bigizwemo uruhare na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 04 Ukwakira 2025, batangiriye urugendo rwo gusura ahantu hatandukanye bahereye mu mujyi wa Kigali.

Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye, banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basuye Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, ikorera ku nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, basobanurirwa uko ingabo za RPA zahagaritse Jenoside mu 1994 n’uko uru rugamba rwagenze kugeza ihagaritswe.

Bagaragaje ko banyuzwe cyane no gusura u Rwanda kuko bamwe muri bo ntibahageze n’abahageze bahaheruka kera ku buryo hari byinshi byahindutse cyane ko hari n’abahavuye ari bato ku buryo ayo mateka batari bayazi.

Rukundo Kazenga, umwe muri uru rubyiruko, avuga ko yishimiye cyane kumenya amateka y’u Rwanda ndetse no kuba yasobanuriwe byinshi akamenya neza igihugu cye.

Yagize ati ” Ntabwo nzi byinshi ku gihugu cyanjye, rero naje hano ngo nsubire mu rugo menye neza aho nkomoka.”

Yongeyeho ati “Ikintu kimwe nishimiye cyane ni ukumenya amateka ya Jenoside .”

Rukundo avuga ko nubwo atabaye mu Rwanda ariko yahakunze cyane.

Ati”Ndi umunyarwanda ariko sinigize mba hano, gusa kuva naza ndumva ntewe ishema no kuba Umunyarwanda”

Bishimiye uburyo u Rwanda ari igihugu cyiza ndetse ko bari barukumbuye.

Murekatete Husna, yavukiye muri Afurika y’Epfo ariko yize mu Rwanda ndetse ahaheruka mu 2017.

Avuga ko asanze rwarahindutse mu buryo bw’iterambere.

Ati “Ndabona u Rwanda rwarateye imbere, hari inyubako nyinshi ntarinzi.”

Ni ubwa mbere aba basore n’inkumj bari bakoze igikorwa cyo gusura u Rwanda ,ndetse ibikorwa birakomeje kugeza kuwa 13 Ukwakira 2025, aho bazasura ahantu hatandukanye mu gihugu mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka, umuco, iterambere n’ahantu h’ingenzi igihugu gifite

Iri tsinda ry’uburubyiruko ryageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Ukwakira 2025.

Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Basuye ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]