sangiza abandi

Uwahashye siwe urya: Rayon Sports n’intwaro zayo nshya yandagajwe na APR FC

sangiza abandi

‎APR FC yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, cya FERWAFA Super Cup 2025, nyuma yo kunyagira Rayon Sports FC ibitego 4-1.

Ni umukino wabereye muri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.

‎Ku ikubitiro abafana banenze uburyo Bruno Ferry utoza Rayon Sports, yabanje mu kibuga abakinnyi batandatu bashya iyi kipe yaguze muri uku kwezi.

‎Batanu muri bo batangiye imyitozo ku wa Mbere ndetse hari n’abari bamaze igihe badakina kuko nta makipe bari bafite.

‎Ni mu gihe abakinnyi nka Abedie, Tambwe Gloire na Fall Ngange bo batagaragaye muri uyu mukino.

‎Rayon Sports yatangiranye uburyo, Tony Kitoga yinjirana umupira, ariko awamburwa na Niyomugabo Claude amukorera ikosa, umusifuzi wo ku ruhande arasifura.

‎APR FC niyo yahise iyobora umukino mu minota ya mbere igerageza uburyo bwinshi ishaka igitego cya kare, ndetse mu minota 10’ ya mbere yabonye uburyo bwageragejwe na Djibril Ouattara ndetse na Mugisha Gilbert, ariko ba myugariro ba Gikundiro barimo Yannick Bangala baragoboka.

‎Ku munota wa 15’, Memel Dao yahaye umupira mwiza Djibril Ouattara mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rikurwamo n’umuzamu Kwizera Olivier, umupira usanga Mugisha Gilbert, ashatse kuwubika adahagaritse ngo awusubizemo, ujya hejuru y’izamu.

‎Ku munota wa 18, APR FC yafunguye amazamu nyuma yaho Kwizera Olivier akoze ikosa, agafata umupira nabi ukamucika, ufatwa na William Togui awutera mu izamu kiba kiranyoye.

‎Nyuma y’iki gitego, umurindi w’abafana ba APR FC wari wose dore ko babonaga ko ikipe yabo iri kurusha cyane Ikipe ya Rayon Sports.

‎APR FC yakomeje gusatira izamu rya Rayon Sports, bidatinze ku munota wa 29’, Ndikumana Asman yahawe ikarita y’umuhondo kubera amagambo yabwiye umusifuzi Nsabimana Celestin nyuma y’uko Byiringiro Jean Gilbert yari amaze gukinira nabi Kitoga, ariko APR FC igahabwa umupira.

‎Mu gukomeza gusatira, ku munota wa 33’ Ouattara yacomekewe umupira mwiza na Dauda, awuhinduye mu rubuga rw’amahina ushyirwa muri koruneri na Yannick Bangala.

Ku munota wa 42, Ronald Ssekiganda yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC agitsindishije umutwe, ku mupira wari uhinduwe mu rubuga rw’amahina na Memel Dao.

‎Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’ibitego byayo bibiri ku busa bwa Rayon Sports.

‎Mu gice cya kabiri, abatoza bombi bakoze impinduka. Ku ruhande rwa APR FC, Memel Raouf Dao yasimbuwe na Ruboneka Jean Bosco. Ni mu gihe Habimana Yves na Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ basimbuye Sindi Paul Jesus na Serumogo Ali Omar ku ruhande rwa Rayon Sports.

‎Gusa bitandukanye n’uko byari bimeze mu gice cya mbere, Rayon Sports yanyuzagamo igasatira ndetse ikagumana umupira.

Ku munota wa 62 yagerageje uburyo, aho rutahizamu Joachim Vigninou yahaye umupira Tony Kitoga, atera ishoti rikomeye ryo hasi, umunyezamu Ishimwe Pierre aryamira umupira arawufata.

Ku munota wa 70, APR FC yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Dauda Yussif. Uyu munye-Ghana,  yateye umupira, Yannick Bangala awukoraho, wongera gusubiranwa na Dauda ,arakomeza mu rubuga rw’amahina kugeza arobye umunyezamu Kwizera Olivier kiba kiranyoye.

‎Nyuma gato kuu munota wa 76, Ronald Ssekiganda yateye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ufatwa na Kwizera ariko wenda kumucika ngo ujye mu izamu cyari kuba icya kane.

‎Ku munota wa 78, uburyo bwa Rayon Sports ntibwabashije kuyihira, aho Joachim Vigninou yagerageje ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina mu ruhande, umupira ujya hejuru gato y’izamu rya APR FC.

‎Rayon Sports yaje kwishyura kimwe mu bitego yatsinzwe, mu minota y’inyongera, gitsinzwe na Ndikumana Asman.

‎Gusa APR FC yari yiyimeje kwihanangiriza uyu mukeba wayo bahora bahanganye, yatsinze igitego cya kane muri iyo minota ya nyuma y’inyongera yari yongeweho ari itanu, gitsinzwe na rutahizamu Mamadou Sy winjiye asimbuye.

‎Umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 4-1, Nyamukandagira mu Kibuga kikarasa imitutu bayiha igikombe cyayo yatuye Umuyobozi w’icyubahiro Gen Mubarakh Muganga, n’Ubuyobozi bwayo, ndese n’abafana muri rusange.

‎Aya makipe ni ubwa kane ahurira kuri iki gikombe, kuko yaherukaga kugihuriraho mu 2023, Rayon Sports icyegukana itsinze 3-0. 

Icyakora, mu mikino aya makipe yahuriye muri iyi stade ivuguruye yakira ibihumbi 45 by’abantu bicaye neza, Rayon Sports ntirahatsindira APR FC.

‎APR FC yaherukaga gutsindira Rayon Sports kuri Super Cup mu 2002, iyitsinda 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Regional ya Kigali ubi yitiriwe Péle

Photos:

[fluentform id="3"]