sangiza abandi

Volkswagen yashyize umucyo ku makuru yo guhagarika ibikorwa byayo mu Rwanda

sangiza abandi

Ikigo cy’Abadage gikora imodoka, Volkswagen, cyanyomoje amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko kigiye guhagarika ibikorwa byacyo mu Rwanda, kivuga ko nta shingiro afite.

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026, Volkswagen yahamije ko nta gahunda ifite yo guhagarika ibikorwa byayo mu Rwanda bityo ko amakuru yavuzwe atari yo na mba.

Yemeje ko izakomeza ibikorwa byayo mu Rwanda birimo serivisi z’ingendo (mobility services), guteranya imodoka, kugurisha imodoka ndetse na serivisi zo gukurikirana imodoka nyuma yo kugurishwa.

Yagize iti: “Amakuru ari gukwirakwizwa avuga ko Volkswagen iri kuva mu Rwanda cyangwa igiye kugabanya ishoramari ni ibinyoma kandi nta shingiro bifite.”

Volkswagen yanashimangiye ko ku wa 1 Mata 2026, izimurira ibikorwa byayo mu nyubako nshya iherereye mu cyanya cy’inganda.

Iki kigo cyatangaje ko kiri no kwagura ibikorwa byacyo mu Rwanda binyuze mu gushyiraho itsinda ryo ku rwego rw’akarere rizafasha gushyira mu bikorwa ingamba zacyo za serivisi z’ingendo ku mugabane wa Afurika.

Volkswagen ifite icyicaro i Wolfsburg mu Budage yashinzwe mu 1937, ikaba ari imwe mu masosiyete akomeye ku isi akora imodoka kandi nyinshi.

Volkswagen ikorera mu Rwanda binyuze mu cyitwa Volkswagen Mobility Solutions Rwanda yashinzwe mu 2018. Yibanda ku gutunganyiriza imodoka mu gihugu, serivisi nshya z’ingendo, ndetse na imishinga y’imodoka zikoresha amashanyarazi (EV). Ni yo ifite imodoka zitwara abagenzi zizwi nka Move zikunze kwifashishwa cyane mu mujyi wa Kigali.

Photos:

[fluentform id="3"]