sangiza abandi

Volleyball: REG VC yavuze ko yiteguye guhesha ishema u Rwanda mu gikombe cya Afurika 

sangiza abandi

Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo bwa mbere mu mateka u Rwanda rwakire imikino y’Igikombe cya Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Bagabo (CAVB Men’s Club Championship) 2026.

Iri rushanwa rizakinirwa i Kigali ku nshuro yaryo ya 47, rizakinwa kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026, muri BK Arena ndetse na Petit Stade Amahoro.

Amakipe azahagararira u Rwanda yose uko ari ane akomeje imyiteguro, aho intego ari uguhesha ishema u Rwanda muri iyi mikino izahuriza hamwe ibikonyozi muri Volleyball yo ku Mugabane wa Afurika.

Ikipe ya REG VC izahagararira u Rwanda yatangaje ko yiteguye neza iyi mikino, intego ikaba ari ukwegukana iki Gikombe cyigasigara i Kigali.

Kapiteni wa REG VC, Ntanteteri Crispin yagize ati “Gukina iri rushanwa ni ibintu byatwongerereye umuhate, bitwereka ko tugomba gukora cyane, rero turi gukora cyane kugirango tuzitware neza”

Umutoza wa REG VC, Mugisha Benon, ntajya kure y’ibyo Kapiteni w’iyi kipe yavuze kuko na we yatangaje ko REG ifite intego ihamye yo kwitwara neza.

Ati “Ni irushanwa rikomeye kandi ikindi noneho riri hano mu rugo, kuba riri mu rugo bivuze ko dufite gutanga byose.” 

Umutoza na Kapiteni bakomeje bavuga ko ari iby’agaciro gakomeye kuba iri rushanwa rigiye kubera i Kigali bemeza ko rizafasha guteza imbere umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Kapiteni Ntanteteri Crispin yagize ati “Akenshi twajyaga gukina hanze, ariko kuba bije iwacu mu Rwanda ni iby’agaciro, ni ibintu twishimiye kuko bituma natwe Volleyball yacu yo mu Rwanda iterimbere ikagira indi shusho ifata.”

Umutoza Benon yunze mu rya Kapiteni Crispin na we agira ati “Ni byiza cyane, kuba Guverinoma y’u Rwanda yarakoze ibishoboka byose ngo izane iri rushanwa rya mbere mu bagabo hano i Kigali, niba irushanwa rya mbere riri kubera hano bivuze ngo abakinnyi baratera imbere, abatoza baratera imbere n’amakipe aratera imbere.”

Iyi mikino igiye kubera i Kigali, izahuza amakipe 30 yo muri Afurika arimo Al Ahly yo mu Misiri ibitse ibikombe byinshi (16) by’iri rushanwa, Esperance de Tunis yo muri Tunisia n’andi. 

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe ane, ari yo APR VC, Police VC , REG VC ndetse na Kepler VC.

Biteganyijwe ko kandi ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa hazifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwunganira umusifuzi “Video Assistant Referre” (VAR).

Photos:

[fluentform id="3"]