sangiza abandi

Yayihimbye yitegura kwinjira mu gisirikare! Ngendahayo yavuze inkomoko y’indirimbo “Si umuhemu”

sangiza abandi

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, yahishuye ko indirimbo ye “Si umuhemu”, iri mu zikundwa na bantu benshi, yayanditse ubwo yari asoje imyitozo ya gisirikare imwinjiza mu ngabo za RPA Inkotanyi mu mwaka wa 1990.

Ibi yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo 2025, ubwo yaganirizaga abitabiriye igitaramo cy’Urwenya, Gen Z Comedy Show.

Mu kiganiro yatanze, Ngendahayo yatangiye avuga ko yakiriye agakiza mu mwaka wa 1987, icyo gihe akaba yarabaga i Burundi kubera ko umuryango we ariho wari warahungiye bitewe n’amateka mabi y’akarengane, kwica ndetse no gutoteza yaranze u Rwanda rwo hambere.

Yagize ati “Nakiriye agakiza mu 1987, ni na bwo natangiye kuririmba, icyo gihe naririmbaga muri korali.”

Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo kwakira agakiza, nyuma y’aho mu 1990 kimwe n’abandi basore benshi ndetse n’inkumi yafashe icyemezo cyo kujya ku itabaro maze asanga abandi ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Iyo abara inkuru ze z’urugamba rwo kubohora Igihugu, Ngendahayo afatwa n’amarangamutima menshi, bigaragarira amaso ko ari inkuru ziremereye ku buzima bwe.

Mu ijwi ryuje ikiniga yagize ati “Twahagurutse i Burundi turi amatsinda abiri agizwe n’abantu 60 tuje ku rugamba, imodoka imwe [Coaster] yatwaye 30 indi na yo itwara 30, ariko umunsi wa none dusigaye turi babiri bonyine muri abo bana bose twazanye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.”

Akimara kuvuga aya magambo abari muri iki gitaramo baganjwe n’amarangamutima, Fally Merci wari uyoboye iki gitaramo ahita amubaza ati “Ese hari indirimbo waba warasohoye mu gihe cy’Urugamba?”

Ngendahayo ati ” Yego, Si umuhemu”.

Fally Merci yakomeje amubaza uko yayitekereje, na we amusubiza ko iyi ndirimbo yamujemo amaze gusoza amasomo amwinjiza mu gisirikare aho we na bagenzi be biteguraga kwakirwa muri RPA.

Ati “Nari kumwe na mugenzi wanjye, turi mu ishyamba numva amatwi arafunganye, maze numva ijwi ry’ukuntu iriya ndirimbo itangira rinjemo.”

Agisoza kuvuga atyo yahise ayiririmba ndetse afatanya n’abitabiriye igitaramo kuyiririmba mu nyikirizo yayo.

Ngendahayo Richard Nick umaze icyumweru i Kigali, ari mu myiteguro y’igitaramo cy’amateka azakorera muri BK Arena tariki ya 29 Ugushyingo 2025. Kugeza ubu amatike y’iki gitaramo yamaze gushyirwa ku isoko aho itike ya make ari ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]