Bamwe bakunze gutekereza ko kuba umuhanzi bikaguhira bigendana no kwibagirwa inshingano zijyanye n’amashuri no kwiga ukaminuza, gusa hari bamwe babishiboye ndetse uyu munsi turagaruka ku rugendo rw’umuhanzi TMC uri mu bafite Impamyabumenyi ziremereye.
Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Mujyanama Claude ariko yabaye icyamamare mu muziki Nyarwanda nka TMC. Uyu ni umuhanzi wubatse izina mu muziki nyarwanda ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Dream Boys yabanagamo na mugenzi we Nemeye Platin, kuri ubu benshi bamaze kumenya nka BABA.
TMC ari ku rutonde rw’abahanzi Nyarwanda baririmba imiziki igezweho, yo kuva za 2005 kuzamura, wize amashuri menshi, kuko kugeza uyu munsi afite impamyabumenyi zigera kuri enye, ndetse inshuti ze za hafi zikunze kumwita ‘Lisansiye TMC’.
Uyu musore kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabonye izuba tariki 25 Nzeri mu mwaka w’i 1988, avukira i Bukavu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma yaho mu mpera z’umwaka w’i 1994, TMC n’umuryango we baje gutaha mu Rwanda, aho baje gutura mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, aho niho uyu muhanzi yakuriye ndetse bidatinze atangira amashuri abanza ku ishuri rya Ecole Primaire de Kicukiro ari naho yayasoreje.
Mu rugendo rw’amashuri yisumbuye icyiciro rusange cyangwa se ’Tronc Commun’ yayize ku ishuri rya E.T.O Kicukiro riherereye mu mujyi wa Kigali, uyu munsi ryahindutse IPRC Kicukiro.
Mu rugendo rwe rw’ishuri, TMC yari umuhanga ndetse abo biganaga bakundaga kumusaba ko abafashe kubasobanurira amasomo arimo ; Imibare, Ubugenge n’ayandi. Gusa nubwo yari umunyeshuri w’umuhanga yahuye n’inzitizi zo kubira Se umubyara kuko yitabye Imana ubwo yari afite imyaka 10 y’amavuko, aho hari mu mwaka w’i 1998.
Tugaruke ku mashuri yize
Mu mwaka w’i 2007, TMC yashoze amashuri yisumbuye ku ishuri rya Groupe Scolaire officiel de Butare, aho yigaga mu ishami ry’imibare n’ubugenge, (Mathematics and Physics), aha yahakuye impamyabumenyi ya A2.
Mu mwaka w’i 2013, TMC yashoje amashuri ya Kaminuza muri KIST aho yize ibijyanye n’ubugenge (Physics), ahakura impamyabumenyi ya A0, ihabwa uwasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Mu mwaka w’i 2019 ,TMC yabonye impamyabumenyi ya mbere y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) yakuye muri kaminuza ya Jomo Kenyatta University, aho yize mu Ishami ryo kugenzura imishinga “Project Management”.
Mu mwaka w’i 2021, TMC yabonye impamyabumenyi ya kabori mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) yakuye muri kaminuza ya Eastern University iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho yigaga mu ishami ry’Ubumenyi mu Isesengura ry’Amakuru (Data Science).
Uyu muhanzi akaba aherutse gutangaza ko arimo gutegura uko yakwigira impamyabumenyi y’icyirenga izwi cyane nka PHD.
Uretse ibijyanye n’amashuri ndetse n’impamyabumenyi zigera kuri enye afite, TMC avuga neza indimi enye arizo; Ikinyarwanda, Igiswayire, Icyongereza ndetse n’Igifaransa.
Hirya y’ibi byose, TMC avuga ko mu buzima bwe akiri umunyeshuri yazaga ku mwanya wa mbere, ndetse iyo bitagendaga gutyo yatahaga akubita agatoki ku kandi ndetse agahora aharanira kuza imbere y’abandi kandi kandi inshuro nyinshi akabigeraho.







